Ku wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukino wa nyuma w’iki gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Amerika y’Epfo wagombaga kubera kuri ‘Estadio Monumental Antonio Vespucio Liberti’, stade iri i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentine.

Ntibyashobotse kubera imvururu zavutse ubwo abafana ba River Plate bateraga amabuye ku modoka ya Boca Juniors.

Umwanzuro warafashwe umukino wimurirwa ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo guhosha izo mvururu.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 wabereye kuri Stade ya Real Madrid i Santiago Bernabéu’ muri Espagne.

Abantu ibihumbi 81,044 bitabiriye uyu mukino warangiye mu mahoro nta mvururu, watangiye ikipe ya Boca Juniors yari yasuye itungurana ibona igitego ku munota wa 44 cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Argentine Darío Benedetto.

Mu gice cya kabiri River Plate yishyuye icyo gitego ku munota wa 68 cyinjijwe na Lucas David Pratto byatumye umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.

Umukino ubanza wari wanganyije 2-2 kandi amategeko y’iri rushanwa ateganya ko nta mubare w’ibitego byo hanze ugenderwaho mu kwemeza uwegukanye intsinzi.

Hashyizweho iminota 30 yashoboraga gukurikirwa na Penaliti iyo amakipe yombi anganya ariko ntabwo byabaye kuko River Plate yahise itsinda ibindi bitego bibiri byinjijwe na Juan Fernando Quintero ku munota wa 109 na Gonzalo Nicolás Martínez ku munota wa 120.

Uyu mukino wa nyuma wa Copa Libertadores wegukanywe na River Plate witabiriwe n’ibihangange mu mupira w’amaguru birimo; Lionel Messi, Antoine Griezmann, James Rodríguez, n’abandi benshi.

Cristiano Ronaldo bivugwa ko yatumiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo ariko ntiyitabiriye dore ko yagombaga kwicarana n’abandi bakinnyi ba Juventus nka Paulo Dybala na Giorgio Chiellini.

Abafana ba Boca Juniors batahanye agahinda
Abafana ba Boca Juniors batahanye agahinda
Abafana bawitabiriye bawurebye mu mahoro
Abafana bawitabiriye bawurebye mu mahoro
Abapolisi barenga ibihumbi bitandatu bari mu Mujyi wa Madrid bacunze umutekano w'abafana
Abapolisi barenga ibihumbi bitandatu bari mu Mujyi wa Madrid bacunze umutekano w'abafana
Cristiano Ronaldo yaratumiwe ariko ntiyahagaragara kuko yagombaga kuba yicaranye na Paulo Dybala
Cristiano Ronaldo yaratumiwe ariko ntiyahagaragara kuko yagombaga kuba yicaranye na Paulo Dybala
Diego Godin na Antoine Greizmann bitabiriye uyu mukino bishyuye
Diego Godin na Antoine Greizmann bitabiriye uyu mukino bishyuye
Gucana umuriro ntibyabura

Ibifaru byari mu mihanda kubera impungenge z'umutekano muke washoboraga gutezwa n'abafana
Ibifaru byari mu mihanda kubera impungenge z'umutekano muke washoboraga gutezwa n'abafana
Igikombe cya Copa Libertadores cyegukanywe na River Plate
Igikombe cya Copa Libertadores cyegukanywe na River Plate
James Rodriguez ntabwo yahatanzwe
James Rodriguez ntabwo yahatanzwe
Lionel Messi n'umwana we bazanye muri uyu mukino na Jordi Alba, myugariro wa FC Barcelone
Lionel Messi n'umwana we bazanye muri uyu mukino na Jordi Alba, myugariro wa FC Barcelone
Rutahizamu wa Inter de Milan yarebye umukino uhuza abakeba b'iwabo
Rutahizamu wa Inter de Milan yarebye umukino uhuza abakeba b'iwabo
Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone wigeze gutoza River Plate nawe yari ahari
Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone wigeze gutoza River Plate nawe yari ahari
Umunya-Colombia, Juan Quintero, ukinira FC Porto watijwe muri River Plate ni umwe mu batsinze ibitego bitatu
Umunya-Colombia, Juan Quintero, ukinira FC Porto watijwe muri River Plate ni umwe mu batsinze ibitego bitatu