Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere mu mateka y’uRwanda ibashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup aho yatomboye kujya mu itsinda ririmo Gor Mahia yo muri Kenya, Young Africans yo muri Tanzania na U.S.M Alger yo muri Algeria.

Ku ikubitiro izakira Gor Mahia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 saa 18:00 z’umugoroba mu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka mu Misiri barimo Amin Mohamed Amin Mohamed Omar uzaba ari hagati mu kibuga akazaba yungirijwe na Tahssen Abo El Sadat Bedyer na Mahmoud Ahmed Abo El Regal.

Mu gihe Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC ibitego bitanu ku busa mu mpera z’icyumweru gishize, Gor Mahia isanzwe ikinamo ba rutahizamu babiri b’Amavubi, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie, yo yanganyije na Mathare United ibitego 2-2 ibyayo byose bikaba byaratsinzwe na Tuyisenge.

Mu gihe bisanzwe bizwi ko intwaro ya Rayon Sports ya mbere ari umurindi w’abafana benshi baba bayiri inyuma iyo yakiniye mu rugo, ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko na Gor Mahia n’ubundi isanzwe ikunzwe bikomeye iwabo, izaza i Kigali iherekejwe n’abafana benshi cyane.

Kureba uyu mukino abafana bazishyura ibihumbi 20000 Frw ku bashaka kwicara mu myanya cy'icyubahiro (VVIP), ahatwikiriye bishyure ibihumbi 5000 Frw naho ahasigaye hose bishyure ibihumbi 2000 Frw.

Rayon Sports izatangira imikino y'amatsinda ya CAF Confederation Cup ikinira mu rugo
Rayon Sports izatangira imikino y'amatsinda ya CAF Confederation Cup ikinira mu rugo
Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie ni bamwe mu bitezwe bikomeye bazaba bahanganye na Rayon Sports
Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie ni bamwe mu bitezwe bikomeye bazaba bahanganye na Rayon Sports