Ni umukino wa kabiri mu matsinda, Arsenal yari kuzakiramo PSV Eindhoven yo mu Buholandi. UEFA yatangaje ko wasubitswe kubera ikibazo cy’ubuke bw’abapolisi i Londres kuko abenshi bari mu bikorwa byo guherekeza mu cyubahiro umwamikazi.
Ibi birerekana ko n’indi mikino ikomeye yagombaga kuba mu mujyi wa Londres mu mpera z’icyumweru ishobora gusubikwa irimo umukino wa Chelsea na Liverpool, Brentford na Arsenal ndetse ni uwa Tottenham na Leicester City.
Itangazo rya UEFA rivuga ko itariki nshya izakinirwaho uyu mukino izatangazwa vuba.
Abapolisi mu Bwongereza bwose bari gutanga umusanzu mu bikorwa byo gucungira umutekano abaturage berekeje i Londres kunamira Umwamikazi.
Nubwo bimeze gutyo, umukino wa UEFA Champions league uzahuza Chelsea na Red Bull Salzburg kuwa gatatu uzakinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!