Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko umunsi shampiyona yagombaga gusorezwaho tariki ya 16 Nyakanga washyizwe tariki 17 Nyakanga 2016 mu rwego rwo kurushaho guha umwanya uhagije ikipe y’igihugu y’abagore wo kwitegura kuzahangana na Tanzania imbere y’abayobozi bakomeye muri Afurika.
Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Tanzania uzakinwa imbere y’abayobozi bakuru b’ibihugu, ndetse n’intumwa za Leta bagera kuri 50 baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.
Byari biteganyijwe ko shampiyona igomba kurangira tariki 16 Nyakanga 2016 hakinwa imikino ya nyuma ndetse hagatangwa igikombe ku ikipe izaba yacyegukanye.
Si ubwa mbere umunsi wo gusorezaho shampiyona wimuwe kuko imikino yo kwishyura ijya gutangira byari biteganyijwe ko izarangira tariki 10 Nyakanga 2016 nyuma bishyirwa kuri 16 Nyakanga none ubu bishyizwe kuya 17 Nyakanga.
Amatariki imikino y’ibirarane yose izaberaho:
Kuri uyu wa kane tariki 7 Nyakanga AS Muhanga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri izakira Rayon Sports kuri stade ya Muhanga mu gihe Marines FC izaba yakiriye Mukura VS kuri stade Umuganda.
Ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga mu mukino ukomeye cyane, Kiyovu Sports izakira Rayon Sports kuri stade Mumena, Marines isure Police FC yamaze kwirukana umutoza Cassa Mbungo Andre kuri Stade ya Kicukiro naho ku Muganda ikipe ya Etincelles yamaze kwizera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri izakire Bugesera FC.
Rayon Sports ari nayo yari isigaje ibirarane byinshi izasura Espoir FC tariki 13 Nyakanga kuri Stade Rusizi yahoze yitwa ‘Kamarampaka’ ku kibuga gikunze kugora amakipe menshi yitwa ko akomeye ndetse n’ubushize ubwo iheruka yo ikaba yaranganyije 0-0.
Shampiyona iyobowe na APR FC kugeza ku munsi wa 29 ifite amanota 67 irusha Rayon Sports ya kabiri 10, izasozwa imikino yose ya nyuma ikinirwa rimwe tariki 17 Nyakanga 2016 ari nabwo iyegukanye igikombe izamenyekana.
Imikino yose y’umunsi wa nyuma wa shampiyona izakinwa tariki 17 Nyakanga 2016:
– Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
– SC Kiyovu vs AS Muhanga (Stade Mumena)
– Police FC vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
– Espoir FC vs Gicumbi Fc (Rusizi)
– APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
– Amagaju Fc vs Sunrise FC (Nyamagabe)
– Rwamagana City FC vs Marines Fc (Rwamagana Police Pitch)
– Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Nyakinama)



















TANGA IGITEKEREZO