Urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane mu mwaka ushize, aho Rwatubyaye na Hamida bagiye bagaragaza ko buri umwe yishimiye urukundo ahabwa na mugenzi we.
Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Hamida wiyongereyeho izina rya Rwatubyaye, ubwo yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram yahishuye ko aba bombi bamaze gusezerana imbere y’Imana.
Ubwo yari abajijwe niba yaba yarasezeranye mu mategeko, Hamida yasubije ko we na Rwatubyaye bamaze gusezerana imbere y’Imana.
Ati “Imbere y’Imana ni byo byarabaye. Imbere y’amategeko bizaba mu minsi iri imbere.“
Amakuru IGIHE yamenye, ni uko aba bombi basezeranye mbere gato y’uko abayislamu batangira igisibo cya Ramadhan cyatangiya tariki 13 Mata 2021.
Urukundo rw’aba bombi rukaba rwatangiye muri 2019 nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018 ariko ntibamarana igihe.
Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we ndetse n’iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul).
Uyu mukunzi wa Rwatubyaye atuye muri Indonesia, akaba asanzwe afite abana babiri batari ab’uyu myugariro. Imfura ye ifite imyaka icyenda, uwa kabiri afite imyaka itatu.
Rwatubyaye, mu Rwanda yakiniye Isonga FC, APR FC na Rayon Sports FC na Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!