00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Pep Guardiola yerurira abakinnyi ingaruka za gatanya yamukozeho

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 August 2026 saa 12:37
Yasuwe :

Hashyizwe hanze icyegeranyo ku bihe bya nyuma by’Umutoza Pep Guardiola muri Manchester City, gihishurirwamo ko yasabye abakinnyi kumwihanganira kuko atorohewe na gatanya yarimo n’umugore we, Cristina Serra, ndetse anabasaba kubigira ibanga.

Guardiola aheruka gutandukana na Manchester City yari amazemo imyaka 10, akaba yarayifashije kugera ku mateka itigeze ikora kuva yabaho, dore ko yegukanye ibikombe 20 birimo ibyo mu Bwongereza ndetse n’iby’i Burayi.

Gusa mu mwaka we wa nyuma wa 2025/26, ntabwo yagize ibihe byiza kuko yatwaye FA Cup na League Cup gusa.

Mu cyegeranyo cyakozwe na Prime Video, byagaragaye ko Pep Guardiola yagize umusaruro nkene kuva mu mpera za 2024, kuko nyuma yo gutsindwa na Juventus ibitego 2-0 muri UEFA Champions League, yahishuriye abakinnyi ko biri guterwa na gatanya ye n’umugore yakundaga.

Icyo gihe yasabye imbabazi abakinnyi agira ati “Basore ndashaka kubasaba imbabazi. Ndi muri gatanya n’umugore wa mbere mwiza ku Isi. Umugore wanjye, umugore twabanaga.”

“Ndamukunda bitavugwa, ariko guhozaho byatunaniye. Kubera impamvu nyinshi, byatunaniye. Ese ndamukunda? Yego, kandi cyane. Ese arankunda? Yego, kugumana byanze.”

“Ese mukina umupira w’amaguru mute? Mukina kuko hari ikindi mushaka? Ese urukundo rwanyu rw’umukino ruri he? Buri kintu cyose uzakora uzabanze ugikunde, ugikorane urukundo. Ndashaka rero abakinnyi bafite urukundo rw’umukino, sinshaka abakinnyi beza.”

Abakinnyi ntabwo bumvise neza ubutumwa abahaye, ndetse mu mikino ibiri yakurikiyeho bahise bacika intege batsindwa na Manchester United na Aston Villa, biba ngombwa ko bongera kuganirizwa na Manel Estiarte wari ushinzwe imibereho y’abakinnyi.

Ati “Ntabwo nari narigeze njya mu rwambariro kuganiriza abakinnyi, ni bwo bwa mbere nari ngiyeyo. Bari bababaje no kumubona ababaye. Yari ababaye, atari uwo menyereye, kandi impamvu narayumvaga.”

“Narababwiye ngo munyumve, muri gukinana n’umutoza utameze neza mu mutwe, uri kugira umujinya cyane. Uwo muri kubona si umutoza, ahubwo ni umuntu wa nyawe. Ari muri gatanya. Iki ni cyo gihe cyo kutamubona nk’umutoza wanyu, ahubwo nk’umuntu nkamwe ubakeneye.”

Umugore wa Guardiola ntiyashimishijwe n’uko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kongera amasezerano muri Manchester City. Icyo gihe hari mu Ugushyingo 2024, ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya.

Guardiola yabwiraga umugore we ko atari umwanya mwiza wo gutererana ikipe, ahubwo akwiriye kongeraho imyaka yari kuzamugeza mu 2027.

Uyu mugore yashinjaga Pep kuba umuntu wihebeye akazi cyane bityo ntabonere umwanya umuryango.

Aba bombi bahuye mu 1994, ubwo Pep yari akiri umukinnyi wa FC Barcelone yo muri Espagne, ndetse nyuma y’imyaka 20 bahita bemeranya ko bagomba kubana akaramata.

Kuva icyo gihe uyu muryango wabyaranye abana babiri b’abakobwa ari bo Maria na Valentina, ndetse n’umuhungu witwa Marius.

Pep Guardiola yacitse intege nyuma yo kwinjira muri gatanya n'umugore we
Pep Guardiola yatandukanye n'umugore we Cristina Serra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages