00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi wa 23 wa shampiyona, ihurizo rikomeye kuri Rayon na Police

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 4 May 2013 saa 01:36
Yasuwe :

Ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda (PNFL), amakipe uko ari 14 arahatanira kugumana icyubahiro cyayo. Umukino utegerejwe n’imbaga nyinshi cyane cyane ab’i Rubavu, ni uhuza Rayon Sports FC na Etincelles FC kuko Rayon ishaka kuguma ku mwanya wayo wa mbere na ho Etincelles ikarwanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri.
By’umwihariko kuri Rayon Sports FC ya mbere n’amanota 48 na Police FC irimo kuyotsa igitutu n’amanota 45, ziri mu nkundura zishaka umwanya wa mbere.
Rayon Sports FC ya (…)

Rayon Sports FC ya mbere itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC ubu iri ku mwanya wa nyuma, ishobora gutakaza umwanya wa mbere yicayeho, mu gihe Police FC yaba yatsinze Musanze FC, kandi na none Police iramutse itsinzwe na Musanze gutwara igikombe byaba birimo kuyica mu myanya y’intoki.

Uko amakipe azahura n’aho azakinira ku wa gatandatu tariki 4 Gicurasi 2013
Espoir FC Vs Marines FC (Rusizi), AS Kigali Vs APR FC (Regional Nyamirambo), Amagaju FC Vs La Jeunesse (Nyamagabe), Isonga FC Vs Kiyovu Sports (Amahoro), Musanze FC Vs Police FC (Musanze), AS Muhanga Vs Mukura VS (Muhanga) na ho Etincelles FC yakire Rayon Sports kuri Stade Umuganda.

Umutoza wa Rayon Sports n'uwa Police FC mu bihe bikomeye. Gutsindwa cyangwa kunganya, icyaha kuri bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages