Ni amakuru yemejwe na polisi yo muri aka gace ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026.
Polisi ya San Jose yavuze ko icyo gihe nta mukino w’Igikombe cy’Isi wari uri kwerekanwa kuko umukino wari uwa nyuma kuri uwo munsi wari warangiye Saa Munani z’amanywa ku isaha y’i San Jose (Saa Tanu z’i Kigali).
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yagize iti “Uwapfuye yatakarije ubuzima aho byabereye, mu gihe undi yajyanywe mu bitaro afite ibikomere bikomeye bishobora kumuhitana.”
Yakomeje ivuga ko iki kibazo kiri gukorwaho iperereza nk’ubwicanyi, ndetse imihanda imwe yo hafi yaho ifunzwe.
Ibi byabereye ahazwi nka San Pedro Square, hamwe mu hantu hateranira imbaga y’abantu mu gace ka San Francisco Bay Area, ahakunze kubera ibikorwa byo kurebera hamwe imikino y’Igikombe cy’Isi kuri televiziyo za rutura.
Aka gace ka Bay Area kamaze kwakira imikino itanu y’Igikombe cy’Isi, aho umukino uheruka ari uwo ku wa Gatatu wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bosnie-Herzégovine.
Umunyamakuru wa Reuters wari aho byabereye, yavuze ko polisi yari yabukereye, ifite imodoka nyinshi ndetse n’umuntu wari wakomeretse ajyanwa ari ku gatanda, atwikiriwe ishuka y’umweru.
Aho byabereye hafunzwe mu gihe utubari two muri ako gace twahise dufungwa nyuma y’uko kurasana kwabaye.
Ushinzwe umutekano wari aho hafi, utashatse ko amazina ye atangazwa kuko adafite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru, yavuze ko yabonye uwakomeretse ari mu buribwe bukabije.
Ati “Uwo muntu yarimo asakuza cyane kubera uburibwe. Hari amaraso ku ijosi no ku mugongo. Polisi yavuganaga n’abashinzwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya bake bari bahari.”
Mu gace ka Bay Area hari ahantu henshi habugenewe ho kurebera imikino y’Igikombe cy’Isi, hawi nka “fan zone”.






Ibitekerezo 0