Chrismar Malta Soares yahagurutse muri Brésil mu ijoro ryakeye, aho ategerejwe i Kigali ku wa Gatatu azanywe n’indege ya Ethiopian Airlines.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yakiniraga Varingha FC yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kuva muri Grêmio Mauaense.
Andi makipe yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.
Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma, aherutse kuvuga ko ageze kuri 80% yubaka ikipe azakinisha mu mwaka utaha w’imikino.
Yavuze kandi ko asigaje imyanya itatu, gusa ntiyatangaza abakinnyi akeneye aho bazajya bakina.
Bivugwa ko mu myanya uyu mutoza w’Umurundi agitekerezaho harimo rutahizamu, umunyezamu n’umukinnyi wugarira ku ruhande rw’iburyo.
Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’ amaze iminsi akora imyitozo muri iyi kipe ashobora kongera gukinira ndetse byitezwe ko we na Muhire Kevin bari mu bazasinya mu minsi ya vuba.
Abandi bavuzwe muri iyi kipe ni umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire, Bi Marc Boue, ukinira Mogadishu City Club yo muri Somalia.
Mu bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.
Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.





Ibitekerezo 0