Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo biteganyijwe ko uyu mutoza agera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aza gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports.
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko ari umwanzuro wafashwe ku busabe bw’umutoza mukuru Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho.
Uyu muyobozi yagize ati “Twari tumaze amezi abiri dutegereje ubusabe bwa Robertinho. Yatubwiye ko gukorana n’umutoza bamaranye imyaka myinshi baziranye aribyo byatanga umusaruro kuko bafatanya kwigisha abakinnyi uburyo bw’imikinire bifuza bahuje ibitekerezo 100%.”
Uyu mutoza mukuru wagarutsweho muri uyu mwanzuro yahamirije IGIHE ko Nascimento azatangira akazi nyuma y’Igikombe cy’Intwari.
Robertinho yagize ati “Yego nibyo nasabye ko Wagner do Nascimento Silva ambera umutoza wungirije. Twakoranye kuva mu myaka ya za 90 kugera mu 2002. Azareba imikino y’Igikombe cy’Intwari azatangire akazi nyuma yacyo dutangirana imikino yo kwishyura.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko yakoranye na Wagner do Nascimento Silva mu makipe abiri mbere ya Rayon Sports aho yamwungirije kuva mu 1998 kugera mu 2000 ubwo yatozaga Esporte Clube São Bento no kuva mu 2000 kugera mu 2002 muri Fluminense Football Club ubwo batozaga ikipe irimo igihangange Romário de Souza Faria wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Brésil.
Rayon Sports izatangira irushanwa ry’Intwari kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, saa 18:00 ihangana na Etincelles FC, umukino biteganyijwe ko Wagner do Nascimento Silva azareba.






Ibitekerezo 0