Police yo mu Budage yemeje ko yatoraguye umurambo we mu mugezi wa Rhine mu Mujyi wa Krefeld ariko ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko nta hohoterwa yigeze akorerwa ku buryo hakekwa ko yaba yarivuganywe n’abagizi ba nabi.
Babinyujiji kuri Twitter y’ikipe, abayobozi ba Wigan bagize bati “Tubabajwe cyane no kumva inkuru mbi ko uwahoze ari myugariro wacu Steve Gohouri yitabye Imana. Twifatanyije n’umuryango we.”
Gohouri watangiriye umupira mu ikipe ya Paris Saint Germain, yitabye Imana afite imyaka 34, akiniye ikipe y’igihugu imikino 12.
Yavukiye muri Côte d’Ivoire ajya mu Bufaransa afite imyaka itanu gusa akurira mu ikipe y’abana ya Paris Saint Germain anyura mu makipe nka Borussia Mönchengladbach, Wigan Athletic mu Bwongereza, Maccabi Tel Aviv muri Israel, ubu akaba yakinaga mu cyiciro cya kane mu Budage mu ikipe ya TSV Steinbach.



















TANGA IGITEKEREZO