Mu gihe habura amasaha make ngo hatangire imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund ribanziriza shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports ikomeje gukoresha igeragezwa abakinnyi barimo abanyamahanga.
Umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho utoza Rayon sports abona Bimenyimana Bonfils Caleb na Christ Mbondi nawe usigaranye amezi abiri gusa ku masezerano ye badahagije.
Yemeza ko akeneye abandi ba rutahizamu babiri baziba icyuho cya Shaban Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra bayivuyemo mu mpeshyi.
Uyu mutoza yabwiye IGIHE ko mu barenga umunani bakoze igeragezwa mu bihe bitandukanye yashimye umwe, Michael Sarpong bita Balotelli ukomoka muri Ghana.
Ati “Kuba tutarabonye itike yo gukina imikino ya Afurika byaduhaye inshingano zo gukora cyane ngo twegukane ibikombe byo mu Rwanda tuzasohoke umwaka utaha.”
“Kubigeraho udafite ba rutahizamu bakomeye kandi barenze umwe biragoye. Niyo mpamvu dukomeje gushakisha abakinnyi badufasha mu busatirizi.”
Yakomeje agira ati “Nashimye ‘Michael’ gusa. Nabonye ari umukinnyi utagorwa no gutera mu izamu. Ibyo guhuza na bagenzi be byo tuzagenda tubikoraho mu myitozo n’imikino iri imbere.”
Michael Sarpong Balotelli w’imyaka 22 yaje mu Rwanda avuye muri Dreams FC yo muri Ghana yarangirije shampiyona ku mwanya wa gatandatu irushwa amanota ane na Medeama FC yegukanye igikombe.
Azageragezwa bwa nyuma mu mikino ibiri y’irushanwa ry’Agaciro iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Umukino ubanza Rayon Sports izawukina na AS Kigali ku wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018 saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.








Ibitekerezo 0