Aden Range Marwa w’imyaka 41 usanzwe ari Umwarimu w’Imibare n’Ubugenge mu Ishuri ryisumbuye rya Kotombo, yari umwe mu basifuzi bakomeye bagirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga kuva yakwitwara neza mu gusifura Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2011.

Marwa wanabaye umwe mu basifuzi beza mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Gabon, yari yatoranyijwe mu basifuzi 63 bo ku ruhande bari kuzayobora imikino y’Igikombe cy’Isi ariko yakuwe ku rutonde nyuma y’uko hagaragaye amashusho yakira ruswa nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

Goal.com yanditse ko Marwa yegerewe n’umunyamakuru w’imikino muri Ghana mu gihe cy’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, afatwa amashusho yakira ibihumbi 60 by’amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi 505 Frw).

Nyuma yo kuva mu bazasifura Igikombe cy’Isi, Marwa yahise ahomba agera kuri miliyoni ebyiri n’igice z’amashilingi (asaga miliyoni 21 Frw) yari kuzahabwa mbere yo kujya mu Burusiya ndetse n’ibihumbi 200 by’amashilingi (asaga miliyoni 1.5 Frw) yari kuzajya ahabwa kuri buri mukino asifuye.

Mu mategeko ya FIFA, uyu musifuzi wari umwe muri bane bari kuzahagararira Afurika, ashobora no kuzafatirwa ibihano byo guhagarikwa burundu mu gusifura umukino w'amarushanwa yose yemewe.

Kuva kuri uru rutonde bivuze ko Umurundi Jean Claude Birumushahu ariwe wenyine wo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba uzagaragara mu Gikombe cy'Isi kizabera mu Burusiya, asifura ku ruhande.

Aden Marwa wari umwe mu basifuzi bakomeye muri Afurika yahagaritswe kuzasifura Igikombe cy'Isi
Aden Marwa wari umwe mu basifuzi bakomeye muri Afurika yahagaritswe kuzasifura Igikombe cy'Isi