Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bageze ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).
Abakinnyi bose barahita berekeza mu Karere ka Bugesera, aho bagomba kubana mu gihe bategura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Mu bakinnyi bahageze mbere harimo Umunya-Nigeria, Ani Elijah ukinira Bugesera FC ndetse akaba atari mu bakinnyi bashyizwe hanze ku rutonde rw’agateganyo.
Ani Elijah yarangije umwaka w’imikino wa Shampiyona y’u Rwanda anganya na Victor Mbaoma wa APR FC ibitego 15 byatumye ari bo bari ku isonga mu gutsinda byinshi.
Umwiherero uteganyijwemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu bazakurikirwa n’abakina hanze.
Abitabajwe bose bazafasha u Rwanda kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
BREAKING: RUTAHIZAMU ANI ELIJAH mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’AMAVUBI atangiye urugendo rwo kwitegura umukino wa Benin na Lesotho.
Uyu musore w’imyaka 24 yatsinze ibitego 15 muri PNL mu mwaka w’imikino we wa mbere hano mu Rwanda.
Arifuzwa n’amakipe menshi akomeye… pic.twitter.com/NOD5VdJgJd
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) May 20, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!