Aba bana bafashwa binyuze muri Tony Football Excellence Programme, Umushinga w’Abanya-Israel washyiriweho guteza imbere abana bafite impano binyuze mu kwigisha imikino mu mashuri. Nuno Gomes ni Ambasaderi wawo.
Uyu mugabo w’imyaka 46 yatangije, anareba umukino w’abana b’abahungu n’abakobwa bo mu Mirenge itandukanye irimo uwa Cyanika na Butaro bamaze igihe batoranyijwe ndetse bitoza gukina ruhago.
Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cyiswe “Turikumwe” kiri mu Murenge wa Cyanika, ku wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023. Mu bacyitabiriye harimo abana biga ku mashuri atandukanye n’Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg.
Binyuze muri Tony Football Excellence Program, u Rwanda ruri gutangizwamo gahunda zizatuma ruvamo abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere.
Uyu mushinga uhitamo abanyempano uhereye mu byaro. Wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.
Nuno Miguel Soares Pereira Ribeiro OIH wamenyekanye nka Nuno Gomes yavuze ko yishimiye kubona abana bakunda ruhago.
Ati “Nishimiye kuba hano, ndi kumwe n’itsinda rya Tony mu guteza imbere ruhago mu Rwanda by’umwihariko binyuze muri uyu mushinga.’’
“Dukwiye guteza imbere abanyempano ba Afurika kuri uyu mugabane. Mu myaka mike iri imbere, tuzishimira kubona abakinnyi bakomeye muri Afurika.’’
Nuno Gomes yanditse izina mu makipe atandukanye arimo Benfica yo muri Portugal [1997–2000], Fiorentina yo mu Butaliyani [2000–2002], Braga yo muri Portugal [2011–2012] na Blackburn Rovers yo mu Bwongereza [2012–2013].
Ku wa 28 Kamena 2013, Gomes wari ufite imyaka 37 yasezeye ruhago. Nyuma yagizwe Umuyobozi w’Ishuri ry’Abato rya Benfica, umwanya yaje kuvaho muri Nzeri 2017.
– Abakiri bato baharuriwe inzira yo kuvamo ibyamamare
Tony Football Excellence Program imaze kugera mu mashuri abanza muri Burera.
Cyuzuzo Kevin umaze imyaka ibiri akina ruhago mu Ishuri ry’Abato rya Muhabura Stars, yavuze ko hari intambwe yateye.
Ati “Nifuza kuzakina muri Manchester City kuko harimo Jack Grealish nkunda.’’
Uwineza Patrick w’imyaka 13 wiga mu Ishuri ribanza rya Munini muri Cyanika na we yavuze ko amaze kumenya gukina.
Ati “Abana bose bamaze kumenya umupira. Njye nifuza kuba nka Messi.’’
Umukozi mu Karere ka Burera ushinzwe guhitamo abanyempano, Harerimana Félix, yavuze ko gahunda ya Tony yo guteza imbere ruhago mu bato bayakiriye neza.
Yagize ati “Muri Burera nta kipe dufite ikina mu Cyiciro cya Kabiri n’icya Mbere. Ibikorwa bya ruhago byari hasi ugereranyije n’utundi turere. Aho iyi gahunda yaziye, abanyeshuri batangiye kubyitabira.’’
Iyi gahunda yatangiye mu Ukwakira 2022, aho imirenge yose yahuye ndetse ibigo biyirimo biganirizwa ku buryo bwo guhitamo abanyempano bagezweho.
Ku wa 4 Nzeri 2022 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022, ni yo yemeje amasezerano hagati y’u Rwanda na TFEP yo gushinga amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’uyu mushinga kizahera mu Turere dutanu ari two Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
Amafoto: Habyarimana Raoul
Video: Mugisha Dua



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!