Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ni bwo AC Milan yashyize hanze itangazo rivuga ko uyu mugabo wabaye Perezida wayo w’Icyubahiro yitabye Imana.
Baresi ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bafashije Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani hagati ya 1980 na 1990, ndetse akaba yaramaze imyaka 20 akinira AC Milan yo muri icyo gihugu.
Mu itangazo AC Milan yashyize hanze ku rupfu rw’uyu mugabo, yavuze ko “AC Milan yose iri mu marira nyuma y’urupfu rwa Franco Baresi. Urugero rwe rwiza n’ubudahemuka bwe buzahora bifatiye runini ikipe, nk’uko yabikoze mu mwambaro we wa nimero gatandatu.”
Mu 2025 ubwo Franco Baresi yari Visi Perezida w’Icyubahiro, ni bwo yagiye kubagwa imiyoboro ijyana umwuka mu bihaha, ariko nyuma atangira gukurikiranwa n’abaganga bavura kanseri.
Muri Gashyantare 2026 yari yarorohewe, ndetse ni umwe mu batambagije Urumuri rw’Imikino Olempike yo mu Itumba (Milan Cortina Winter Games), icyo gihe akaba yari kumwe na mugenzi we babanye mu mupira w’amaguru, Giuseppe Bergomi.
Mu myaka 20 yamaze muri AC Milan, yatwaye ibikombe bitandatu bya Shampiyona y’u Butaliyani, atwara bitatu by’i Burayi, ndetse amara imyaka y’imikino 15 ari kapiteni wayo.
Akimara gusezera mu 1997, AC Milan yabitse nimero ye ya gatandatu yambaraga, mu rwego rwo kumuha icyubahiro no gusigasira amateka ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!