00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Ngabo Roben yahawe inshingano muri FERWAFA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 March 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Ngabo Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV10, yagizwe Umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ni bwo Ngabo yatangiye imirimo ye ku biro bya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari amaze umwaka akorera mu biganiro by’imikino.

Aka kazi gashya yerekejemo yigeze kugakora muri Rayon Sports, gusa yari amaze umwaka agahagaritse nyuma yo gusubira mu itangazamakuru, akomeza gufasha iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga, nubwo mu minsi ishize na ko yagasezeye.

Ngabo wabaye Umuvugizi wa Rayon Sports yanyuze ku bitangazamakuru bindi bitandukanye nka Isango Star, Radio/TV1, Umuseke na IGIHE.

Yerekeje muri FERWAFA mu bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho, asanga abandi barimo Mutuyimana Maurice Olivier.

Ngabo Roben yagizwe Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages