00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi yatoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagore U17

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 August 2018 saa 12:24
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’Isi cy’abagore batarengeje imyaka 17 kizabera muri Uruguay guhera mu Ugushyingo 2018.

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abagore batarengeje imyaka 17 rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, rizatangira tariki 13 Ukwakira risozwe tariki 1 Ukuboza 2018.

Mukasanga w’imyaka 28 niwe musifuzi rukumbi wo hagati mu kibuga watoranyijwe muri Afurika mu gihe mu basifura ku mpande hatoranyijwe babiri barimo Kone Fanta Idrissa wo muri Mali na Some Bielignin wo muri Burkina Faso.

Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabitangaje, Mukasanga yatangaje ko byamushimishije cyane kugirirwa icyizere kandi yiteguye kuzitwara neza mu mikino azahabwa kuyobora.

Yagize ati “Nishimiye cyane kubona aya mahirwe kandi ntewe ishema no kuba ari njye musifuzi w’Umunyarwandakazi wa mbere w’umugore ugiye gusifura mu gikombe cy’Isi. Hamwe na Allah nta kidashoboka, inzozi zanjye zibaye impamo.”

“Aya ni amahirwe akomeye azamfasha kuzamura urwego rwanjye muri aka kazi, ndizera ko nzahigira byinshi.”

Mukansanga yatangiye gusifura mu 2007, aba umusifuzi mpuzamahanga mu 2012. Yasifuye amarushanwa arimo amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17, munsi y’imyaka 20 n’amajonjora yo mu gikombe cy’Isi.

Yasifuye kandi All African Games mu 2015 n’imikino ya CECAFA y’abagore uwo mwaka.

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’Isi cy’abagore batarengeje imyaka 17 kizabera muri Uruguay guhera mu Ugushyingo 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages