00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyezamu Bouffon ntaza kugaragara ku mukino w’u Bwongereza

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 June 2014 saa 08:02
Yasuwe :

Mu gihe u Bwongereza buza gucakirana n’u Butariyani mu kanya saa 23.59, kapiteni w’u Butariyani, umunyezamu Gianluigi Buffon wavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu ntaza kugaragara muri uyu mukino.
Buffon ufatira Juventus niwe mukinnyi wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’u Butariyani, yagize ikibazo ku kagombambari kuri uyu wa Gatanu byatumye atarangiza imyitozo kuri Stade Manaus. Hashize imyaka 15 ari umunyezamu uhoraho.
Umunyezamu wa Paris Saint Germain, Salvatore Sirigu niwe (…)

Mu gihe u Bwongereza buza gucakirana n’u Butariyani mu kanya saa 23.59, kapiteni w’u Butariyani, umunyezamu Gianluigi Buffon wavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu ntaza kugaragara muri uyu mukino.

Buffon ufatira Juventus niwe mukinnyi wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’u Butariyani, yagize ikibazo ku kagombambari kuri uyu wa Gatanu byatumye atarangiza imyitozo kuri Stade Manaus. Hashize imyaka 15 ari umunyezamu uhoraho.

Umunyezamu wa Paris Saint Germain, Salvatore Sirigu niwe uteganyijwe kujya muri iri zamu ry’u Butariyani.

Umutoza w’u Butariyani Cesare Prandelli yirinze gukura amaso kuri uyu munyezamu watwaye igikombe cy’Isi muri 2006 mu Budage ubwo basezereraga u Bufaransa kuri penaliti. Yagize ati “Turaza gutegereza kugeza ku munota wa nyuma ko Buffon yaboneka”.

Kuri Twitter, Buffon yagize ati “Mu buryo bwinshi umuntu ashobora kuba akenewe n’ubwo ataba ari mu kibuga … amahirwe masa Salvatore Sirigu”.

U Butariyani burakina n’u Bwongereza budafite myugariro wa Milan AC, Mattia di Sciglio wagize ikibazo mu myitozo yo kuwa Kane.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, Alex Oxlade-Chamberlain ntarakira nyuma y’imvune yagize mu mukino wa gicuti mu gihe Danny Welbeck wari ufite imvune ku kirenge yakize ashobora kugaragara kuri uyu mukino.

Ubwo aya makipe yombi yahuraga muri ¼ cy’igikombe cy’i Burayi mu 2012, Andrea Pirlo yatanze imipira myinshi kurusha ikipe yose y’u Bwongereza. U Butariyani bwakomeje kuri penaliti.

Ikipe y’Abongereza iri muri Brazil ni iya kabiri ikinnye igikombe cy’Isi bafite imyaka mike nyuma y’iyo mu 1958 itarabashije kurenga amajonjora.

Umutoza w’u Bwongereza, Roy Hodgson avuga ko yateguye neza ikipe mu mutwe, mu mayeri no mu mbaraga.

Yagize ati “Ni byiza ko abakinnyi bajya mu mukino bazi neza icyo bagiye gukora.”

U Butariyani n’u Bwongereza baheruka guhurira mu gikombe cy’Isi bakinira umwanya wa gatatu mu 1990, Abatariyani batsinda ibitego 2-1.

Mu yindi mikino iteganyijwe, saa 22.00 Uruguay irakina na Costa Rica idafite rutahizamu Luis Suarez wabazwe mu ivi. Diego Forlan wari warwaye igifu yakize.

Mu mikino 8 aya makipe yakinnye, Uruguay ntiratsindwa kuko yanganyije ibiri itsinda itandatu.

Umutoza wa Uruguay, Oscar Tabarez yafashe iyi kipe muri Gashyantare 2006 niwe mutoza urambye mu ikipe muri 32 bari mu gikombe cy’Isi.

Rutahizamu wa Costa Rica, Alvaro Saborio watsinze ibitego byinshi mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yatsinze 8 arusha uwa kabiri 5.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages