00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyezamu Hakizimana Adolphe yasimbuye Kwizera mu Amavubi yitegura Bénin

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 March 2023 saa 11:57
Yasuwe :

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yongerewe mu Amavubi yitegura Bénin, asimbura Kwizera Olivier wagiriye imvune mu Ikipe ye ya Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite.

Amavubi yitegura Bénin yari yitwaje abanyezamu babiri ari bo uwa APR FC, Ishimwe Jean Pierre na Ntwari Fiacre wa AS Kigali. Mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyagonga izamu ry’Amavubi, Umutoza Carlos Ferrer yahisemo kwitabaza Hakizimana Adolphe.

Biteganyijwe ko Adolphe azahaguruka i Kigali kuwa mbere tariki 20 Werurwe yerekeza i Cotonou muri Bénin aho azasanga bagenzi be bazaba bavuye gukina umukino wa gicuti na Ethiopia tariki 19 Werurwe i Adama Nazret mu ntara ya Oromia.

Mu itsinda L, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.

U Rwanda rukomeje kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane rufitanye na Bénin mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire muri 2024.

Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y’icyumweru hakazakinwa uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.

Abakinnyi 26 Amavubi yahagurukanye mbere y’uko ahamagara Hakizimana Adolphe.

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

Mu bakina inyuma: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali) na Niyigena Clement (APR FC)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Niyonzima Ally (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Rubanguka Steve (FC Zimbru), Rafael York (Gefle), Hakim Sahabo (Lille U19) na Iraguha Hadji (Rayon Sports)

Abataha izamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)

Hakizimana Adolphe yongerewe mu Amavubi gusimbura Kwizera Olivier wagize imvune
Umutoza mukuru w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamagaye Hakizimana Adolphe wiyongereye Kuri Ishimwe Jean Pierre na Ntwari Fiacre
Abakinnyi 26 Amavubi yitabaje azakina na Ethiopia mu mukino wa gicuti n'indi ibiri na Bénin mbere y'uko hongerwamo Hakizimana Adolphe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages