Siluane w’imyaka 27, yari asanzwe ari umunyezamu w’Ikipe ya Black Bulls muri icyo gihugu.
Ku wa Kabiri, Ikinyamakuru LanceMZ cyo muri Mozambique cyatangaje ko uyu munyezamu yasezeye kuri bagenzi be ubwo bari bamaze gutsinda Chingale de Tete ibitego 3-0, akababwira ko agiye gukina mu Rwanda.
Uyu munyezamu yatangiriye urugendo rwe rwo gukina muri Ferroviário de Maputo, ayivamo ajya muri União Desportiva do Songo mu 2018 ndetse afasha iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Mozambique mu 2022.
Nyuma yaho ni bwo Siluane yerekeje muri Black Bulls yafashije kwegukana Igikombe cy’Igihugu mu 2023, mu mwaka ukurikiye wa 2024, ayifasha kwegukana Shampiyona ya Mozambique.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu munyezamu yamaze kumvikana na APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Siluane avuye muri Mozambique atwaye ibikombe bibiri bya Super Coupe; icya 2024 batsinze Ferroviário da Beira n’icya 2026 nyuma yo gutsinda União Desportiva do Songo.
Uyu munyezamu yakinnye Igikombe cya Afurika inshuro ebyiri ziheruka; icyabereye muri Côte d’Ivoire n’igiheruka cyabereye muri Maroc aho yafashije Mozambique kugera muri 1/8. Yari kumwe kandi n’iki gihugu muri CHAN yabereye muri Algeria.
Kuri iyi nshuro kandi, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Mozambique yitegura gukina na Oman na Indonesia mu mikino ya gicuti.
APR FC izakina CAF Champions League ya 2026/27, yari imaze iminsi igaragaza ko ikeneye umunyezamu ufite ubunararibonye kurusha Ishimwe Pierre, Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Yvan ifite uyu munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!