Ndakimana usigaje amezi atanu ku masezerano ye y’imyaka ibiri muri AS Kigali WFC, yabengutswe na Al Nors nyuma yo kwitwara neza mu Ikipe y’Abanyamujyi no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi" mu bihe bitandukanye.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Al Nors yavuganye n’ubuyobozi bwa AS Kigali ndetse bemeye no kugura amasezerano y’amezi atanu asigaye bakayatangaho ibihumbi 22$.
Nta gihindutse Ndakimana niyerekeza muri Arabie Saoudite azajya ahembwa miliyoni 1,5 Frw ku kwezi n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw ku mukino ikipe ye yatsinze, mu gihe azajya agenerwa icumbi, imodoka imujyana ku myitozo ndetse no kumugaburira.
Nyuma yo kumenya ko yifuzwa n’ikipe yo hanze ndetse izamutangaho akayabo, uyu munyezamu yazamuye imyitozo yakoraga ku giti cye ndetse n’iy’ikipe muri rusange aho kugeza ubu ategereje ko AS Kigali irangizanya n’abamwifuza hanyuma akurira rutemikirere.






Ibitekerezo 0