Ntabwo byakunze ko iyi kipe y’abashinzwe umutekano isubira muri aya mateka kuko yasezerewe na Kiyovu Sports muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Wari umukino Police yatangiye neza irusha cyane Kiyovu Sports ndetse inasoza igice cya mbere ku ntsinzi y’ibitego 3-1. Byagaragariraga buri wese ko abasore ba Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ baje bafite intego yo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba tariki 4 Nyakanga nubwo bari batsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Police FC yatsinze umukino ku bitego bitego 4-2 isezererwa kubera ibitego byo hanze byatsinzwe kuri iki Cyumweru na Kiyovu Sports.
Ibi byashenguye cyane abakinnyi ba Police FC barimo myugariro wayo wo hagati wahoze akinira APR FC, Nsabimana Aimable, waje guhumurizwa n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihad biba iby’ubusa amusiga yicaye mu kibuga.
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Muvandimwe Jean Marie Vianney, ndetse na rutahizamu w’iyi kipe Ndayishimiye Antoine Dominique bicaye umwanya munini mu kibuga batari kumva ibibabayeho dore ko ari bamwe mu bakinnyi ba Police FC bitanze bidasanzwe muri uyu mukino.
Myugariro Hakizimana Issa yicaye mu kibuga arambije n’agahinda kenshi nyuma y’uko asezerewe mu mukino yari yatanzemo ingufu nyinshi mu gihe umutoza wa Kiyovu Sports, Kirasa Alain, yaje guhumuriza kapiteni w’iyi kipe Ngendahimana Eric byagaragaraga ko yari yagowe no kwakira uburyo basezerewe mu Gikombe cy’Amahoro.
Aha niho umunyezamu wa Police FC, Bwanakweli Emmanuel yaje mu itsinda ry’abakinnyi bababaye cyane ndetse asindagizwa n’umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe Maniraguha Jean Claude, aza kwakirwa n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Police FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Niyintunze Jean Paul.
Ntacyo byatanze kubera agahinda kenshi. Muhinda Brian na we yaje gushyiraho ake, ngo abashe gucubya agahinda k’uyu musore wagiye akuramo imipira yari yabazwemo ibitego muri uyu mukino.
Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma, Kiyovu Sports izahura na AS Kigali mu mukino uzakinwa ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga, aho ikipe izegukana igikombe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup y’umwaka utaha.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO