Maradona yatsinze icyo gitego ubwo yazamuraga ikiganza agakubita umupira, awuboneza mu izamu ry’umunyezamu w’u Bwongereza, Peter Shilton, mu mukino wa ¼ wahuje Argentine n’u Bwongereza, warangiye Argentine itsinze ibitego 2-1.
Nyuma y’uwo mukino, Maradona yabwiye abanyamakuru ko igitego cyari cyinjiye “gake gaturutse ku mutwe wa Maradona, ndetse gake gaturutse ku kuboko kw’Imana.”
Muri uwo mukino kandi, Maradona yatsinze ikindi gitego cyaje kwitwa “Igitego cy’ikinyejana”, nyuma yo gucenga abakinnyi batanu b’u Bwongereza mbere yo kuroba Shilton.
Nubwo uyu mupira wagurishijwe miliyoni 3,3 z’Amadolari (miliyoni 2.5 z’Amapawundi) muri cyamunara yateguwe na Heritage Auctions muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu, byari byitezwe ko ugurwa hafi miliyoni 10 z’Amadolari (miliyari 14,6 Frw).
Mike Provenzale, umwe mu bahanga mu byerekeye cyamunara muri Heritage Auctions, yabwiye Reuters mbere y’igurishwa ati “Ni ikintu cyihariye ku Isi. Birashoboka ko ari cyo kintu gikomeye kurusha ibindi mu mateka y’umupira w’amaguru.”
Umusifuzi w’Umunya-Tunisia Ali Bin Nasser wayoboye uwo mukino wo mu 1986 ni we watwaye uwo mupira wa Adidas Azteca nyuma y’umukino, awubika imyaka irenga 30.
Mu 2023, Bin Nasser yashyize umukono ku nyandiko yemeza ko uwo ari wo mupira wonyine wakoreshejwe muri uwo mukino, ibintu byaje no kwemezwa n’abandi bashakashatsi bigenga bagenzuye ukuri kwabyo.
Mu 2022, Bin Nasser yari yaragurishije uwo mupira miliyoni 2,37 z’Amadolari (hafi miliyari 3,5 Frw). Uwawuguze yongeye kuwushyira muri cyamunara mu 2023, ariko ntiwagurwa kuko amafaranga yatanzwe atageze ku giciro ntarengwa cyari cyashyizweho.
Umwambaro Maradona yari yambaye muri uwo mukino na wo wagurishijwe muri cyamunara mu 2022, aho waguzwe miliyoni 7,1 z’Amapawundi (arenga miliyari 14 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!