00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Umupira warahindutse ntabwo hagitsinda amazina’- Haruna Niyonzima

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 September 2018 saa 04:29
Yasuwe :

Abatoza n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kwihimura kuri Côte d’Ivoire bakayikuraho amanota atatu mu mukino w’ishiraniro uzabahuza kuri iki cyumweru.

Amavubi azisobanura n’Inzovu za Côte d’Ivoire kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa kabiri mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Si ubwa mbere ibi bihugu byombi bihuriye mu itsinda hashakwa itike y’igikombe cya Afurika kuko mu 2011 byari mu itsinda H.

Mu mukino wa mbere wabereye Abidjan, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 3-0 harimo icya Yaya Touré, Salomon Kalou na Emmanuel Eboué.

I Kigali, Côte d’Ivoire yari ifite abakinnyi benshi bakina mu makipe y’ibigugu i Burayi, yatsinze Amavubi ibitego 5-0 bya Salomon Kalou, Wilfried Bony winjije bibiri, Gervinho n’icya Didier Ya Konan.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima wari muri iyo kipe yanyagiwe mu 2011, yashimangiye ko ubu umupira wahindutse n’u Rwanda rufite amahirwe yo gutsinda.

Ati “Ni umukino ukomeye ufasha umukinnyi kureba urwego rwe. Gusa umupira warahindutse ntabwo hagitsinda amazina, iyo umuntu yiteguye neza birashoboka.”

Haruna yavuze ko mu byo we na bagenzi be bakuze bari kuganiriza abakiri bato mu mwiherero, ni uko byanze bikunze bagomba kubona amanota atatu yo mu rugo kuko ari cyo kizatuma babasha kuguma mu rugamba rwo guhatanira itike.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko imyitozo abakinnyi bamaze igihe bakora yagenze neza kandi umwuka ari mwiza mu ikipe ku buryo “bumva umukino utinze gutangira.”

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, ikaba igomba gukora imyitozo kuri uyu wa Gatanu nimugoroba ariko nta muntu wemerewe kuyireba ababishaka bakazakurikirana iyo kuri uyu wa Gatandatu.

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yavuze ko hatagitsinda amazina akomeye n'u Rwanda rufite amahirwe
Umutoza Mashami Vincent yavuze ko akurikije umwuka uri mu ikipe, umukino utinze gutangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages