00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurenge wa Remera uzahagararira Gasabo mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 May 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Mu gihembwe cy’imiyoborere myiza, uretse kwegera abaturage ibibazo byabo bigakemurirwa aho batuye, hateganyijwe n’amarushanwa y’umupira w’amaguru yiswe “Umurenge Kagame Cup”. Ayo marushanwa yatangiriye mu mirenge yose y’igihugu, bigeze aho buri karere kagira ikipi imwe igahagarariye mu bahungu no mu bakobwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Gasabo ku kibuga cya FERWAFA habereye imikino ya nyuma yahuje amakipe y’abahungu n’ay’abakobwa. Mu bakobwa Umurenge wa Remera watsinze uwa (…)

Mu gihembwe cy’imiyoborere myiza, uretse kwegera abaturage ibibazo byabo bigakemurirwa aho batuye, hateganyijwe n’amarushanwa y’umupira w’amaguru yiswe “Umurenge Kagame Cup”. Ayo marushanwa yatangiriye mu mirenge yose y’igihugu, bigeze aho buri karere kagira ikipi imwe igahagarariye mu bahungu no mu bakobwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Gasabo ku kibuga cya FERWAFA habereye imikino ya nyuma yahuje amakipe y’abahungu n’ay’abakobwa. Mu bakobwa Umurenge wa Remera watsinze uwa Nduba igitego kimwe ku busa (1-0). Mu bahungu Umurenge wa Remera utsinda uwa Jabana igitego kimwe ku busa (1-0). Bityo Umurenge wa Remera utsindira guhagararira Akarere ka Gasabo mu bahungu no mu bakobwa, amakipe yabo akazahura n’andi yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali, mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe zombi za Remera zahawe buri yose igikombe, umupira wo gukina na Sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000Rwf), na ho iya Nduba y’abakobwa n’iya Jabana y’abahungu bahabwa umupira wo gukina na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Rwf) buri imwe.

Ndizeye Willy, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo atangaza ko irushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu atari umwanya wo gukina gusa, ahubwo bibafasha kurushaho kwegera abaturage no gusabana na bo. Agira ati: “Bidufasha guhuza abaturage, kandi uko abantu bagenda babyitabira ni ko barushaho gukunda imikino. Siporo kandi ifasha n’abantu kugira ubuzima bwiza. Mu miyoborere myiza bidufasha guha ubutumwa abaturage. Ni umwanya wo kuganira no kuri gahunda za Leta.”

Ndizeye yizeza urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo cyane cyane Umurenge wa Remera, ko akarere kiteguye kubatera inkunga bakazatwara igikombe ku rwego rw’igihugu.

Musanabera Agnes, Kapiteni w’ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Remera, atangaza ko igikombe batwaye bagikoreye. Agira ati: “Twakoze imyitozo ihagije yaduhaye ingufu zo gutsinda ikipe twari duhanganye n’ubwo na yo itoroshye. Tugiye rero kongera imbaraga, ku buryo tuzahatanira igikombe ku rwego rw’igihugu.”

Claude Castar, Kapiteni w’ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Remera, atangaza ko kugera ku ntsinzi babikesha ubuyobozi bwababaye hafi kandi biteguye gutwara n’ibindi. Agira ati: “Intumbero yacu ni uguhagararira Umujyi wa Kigali. Nitubigeraho, tuzaba dutegereje guhatanita igikombe cy’igihugu ku mukino wa nyuma.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages