00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurundi yabaciye murihumye ayobora umunsi wa mbere wa Mountain Gorilla Rally

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 1 August 2015 saa 01:21
Yasuwe :

Nubwo atavugwaga mu bashobora kwiyerekana muri iri siganwa nyafurika, Umurundi Bukera Vallery waherukaga kwegukana Memorial Gakwaya yabaye uwa mbere ku munsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally akoresheje iminota 13’36” ku ntera ya Km 22.

Imodoka 20 zirimo izo mu bwoko bwa Mitsubishi Evo 10 na Subaru N12, abahanganiraga ikamba ry’Afurika nk’Umunyakenya Jaspreet Chatthe wa mbere n’amanota 50 yari ategereje Umunyazambia Jassy Singh arusha amanota 16.

Ruddy Canthanede watwaye iri siganwa inshuro eshatu waherukaga gukina mu 2010 yari agarutse ahanganye na Giancarlo Davite urifite inshuro ebyiri.

Bukera Vallery na Khetia bitwaye neza ku munsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally

Bitandukanye n’imyaka ibiri ishize, umunsi wa mbere w’iri siganwa nyafurika (super stage) wakinirwaga i Gahanga ya Kicukiro ariko ubu wari washyizwe i Nyamata.

Guhaguruka i Kigali byatinzeho ku gihe cyari cyagenwe nubwo imihango yo gutangiza isiganwa yari yarangiye kare itangijwe na Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo.

Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda avuga ko bahuye na gahunda batashoboraga guhindura ariko byabaye byiza kuba bakoze umunsi wa mbere.

Mu gihe bagombaga kuzenguruka ahantu hafunze hitegeye abafana kabiri kimwe no mu muhanda baje kubwirwa ko bahakora inshuro imwe.

Isiganwa ryabereye mu mihanda irambuye yo mu karere ka Bugesera
Giancarlo Davite ntiyahiriwe n'umunsi ubanza aba uwa 5 akoresheje 15’45"

Giancarlo Davite wari uhagarariye abo mu rugo niwe wafunguye isiganwa bava ahari hiswe Nyamata A bajya Nyamata B ku ntera ya Km 22, yakurikiwe na Chatthe na Singh bagombaga kwipima ku ruhando nyafurika.

Umurundi Bukera Vallery wahagurutse ari uwa gatanu waherukaga gutwara Memorial Gakwaya y’i Huye niwe wabaye uwa mbere mu isiganwa ryo mu muhanda akoresheje 13’36 kuri Km 22.

Bukera yagize ati “ Birashoboka ko bamwe bananijwe n’inzira batamenyereye kuko twe dusanzwe tuyakinamo, kuba uyu munsi twakinnye ahantu hato byari nko kwishyushya, ejo (kuwa Gatandatu) nibwo hari isiganwa.”

Ni umuhanda mushya ukiri kubakwa wa Km 22 banyuragamo
Abanyarwanda ntibahiriwe n'umunsi ubanza mbere yo kujya Ndera - Gahengeri - Musha

Nyuma yo kuva mu isiganwa ryo mu muhanda hakurikiyeho gusiganwa mu muhanda ufunze wari urimo ivumbi ryinshi, umwanya mwiza ku bafana bo kwishimira izi modoka ziba zikurikiwe n’urusaku.

Mu gihe hari hamaze guhagaruka imodoka nke umwijima wabuditse biba ngombwa ko bahagarika isiganwa birinda ko haba impanuka dore ko hari abazengurukaga ku muvuduko bakagaruka ivumbi ritarashira.

Imodoka 16 nizo zashoje umunsi wa mbere muri 20 iyari itwawe n’Umugande Busuulwa Fred na Mawanda Hakim yahiye ivamo mu gihe Remezo Christian na Niyondaga Felix batatangiye kuko batari bafite ibikoresho byose.

Kuri uyu wa Gatandatu

Ndera – Rugende Km 19.5 (inshuro ebyiri)

Gahengeri – Mwurire Km 28.8 (inshuro ebyiri)

Nyagasambu – Musha Km 15.3 (inshuro ebyiri)

Mwurire – Gahengeri Km 29

Urutonde rw’umunsi wa mbere

1. Bukera Valery & Khetia Nital – Subaru Imprezza - 13’36"

2. Chatthe Jaspreet & Thorley Craig – Mitsubishi Evo X - 14’17"

3. Singh Jassy & Sihoka Dave – Subaru Imprezza - 14’24"

4.Kananura Desh & Matovu Moses - Subaru Imprezza - 15’40"

5. Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel – Mitsubishi Evo X - 15’45"

7. Gakwaya Claude & Mugabo Claude – Subaru Imprezza - 16’42"

15. Cantanhede Rudy & Israel David – Mitsubishi Evo 4 - 22’24"

16. Ntwari J. Jacques Roger & Birindabagabo Armand - Toyota Celica - 25’48"

Igice cya kabiri cy'isiganwa bazenguruka ahantu hamwe cyakozwe n'imodoka nke kuko bwari bwije
Isiganwa rya kabiri ryakurikiwe n'abafana benshi nubwo ivumbi ryari ryinshi
Imodoka ya Chatthe ufite amanota 50 muri shampiyona nyafurika 16 imbere ya Singh
Nyuma y'imyaka itanu, Canthanede yagarutse muri RMGR asanga harabaye impinduka nubwo yari yarayitwaye gatatu
Gakwaya Christian, umuyobozi wa RAC atangiza Rwanda Mountain Gorilla Rally
Bamwe mu basiganwa ubwo hafungurwaga RMGR 2015 ku Kacyiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages