00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango utibuka urazima- Abakinnyi b’Amavubi na FERWAFA ku #Kwibuka32

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 April 2026 saa 09:05
Yasuwe :

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), bageneye ubutumwa bwihariye Abanyarwanda, berekana ko kutibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byatuma umuryango uzima.

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, ni bwo abayobozi ba FERWAFA bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Remera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’iki gikorwa FERWAFA yashyize hanze ubutumwa bwatanzwe n’abakinnnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, harimo abakina imbere mu gihugu no mu mahanga.

Kwizera Jojea ukinira Rhode Island yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati “Nk’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, dufashe uyu mwanya ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Rutahizamu Biramahire Abeddy ukinira Assabah FC yo muri Libya na Bayisenge Emery wa Rayon Sports, bo bageneye ubutumwa abakiri bato.

Bati “Nk’urubyiruko, uko dukomeza kwibuka ni ko tugirana igihango n’igihugu cyo kutazatatira ubumwe, amahoro ndetse n’iterambere. Turi ejo hazaza h’u Rwanda, inshingano zacu ni ukugira umusanzu mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Nshuti Innocent wo muri Al Wafaq Ajdabia yo muri Libya na Komisire wa FERWAFA ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore, Gicanda Nikita Valverde, bavuze ko kandi ari inshingano za buri Munyarwanda wese, kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside no guhangana n’ingengabitekerezo yayo.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko kwibuka ari umusanzu ku iterambere ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Kwibuka ni inshingano dusangiye nk’Abanyarwanda, kuko umuryango utibuka urazima. Nk’aba-sportifs duhitemo kuba in inkingi y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Muri aya mashusho arimo na Komiseri wa FERWAFA ushinzwe iterambere, Kanamugire Fidèle, bavuga ko amahitamo meza mu buzima ari ukubaka u Rwanda.

Shema Fabrice yagaragaje ko umuryango utibuka uzima
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Remera kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, na we ari mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakinnyi b'Amavubi batanze umukoro ku rubyiruko rukwiriye kubaka igihugu nk'inshingano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages