Imirimo yo kubaka iyi Hotel yahagaze muri Gashyantare 2016 ntaho iragera kuko byagaragaye ko habayemo uburiganya n’ikimenyane mu gutanga isoko kuri sosiyeti y’ubwubatsi ya EXPERTS-CO, ndetse n’imirimo yo kubaka ikaba yari yatangiye nta cyangobwa cyo kubaka.
Abagize uruhare barakurikiranwe bamwe barabihanirwa ariko ntibyabuza FERWAFA, guhomba hafi miliyoni 620 Frw, yavanywe mu nkunga y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku rwego rw'Isi (FIFA) yatanze muri iyi mirimo.
FIFA yafashe umwanzuro wo kureka gutanga ikindi gice cy’inkunga kugera imirimo igeze ku kigero cya 75% nkuko impande zombi zari zarabyumvikanye mu mushinga.
Mu kiganiro abayobozi ba Ferwafa bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, umuyobozi wa Ferwafa, (Rtd) Brig. Gen Sekamana Jean Damascène n’umunyamabanga we Uwayezu François Regis, bemeje ko nta bushobozi bwo kugera kuri 75% bafite kuko ubu inyubako igeze kuri 32 % gusa.
Uwayezu abisobanura yagize ati “Mu mafaranga yari ateganyijwe, asigaye ubu ni miliyoni 500 Frw. Namwe murebye murabibona ko izo miliyoni zitageza aho FIFA ishaka kuko batubwiye ko nitugeza kuri 75% bakomeze gutera inkunga uyu mushinga. Twagerageje gushaka igisubizo cy’aho andi mafaranga azava ntihaboneka”.
Yakomeje avuga ko umushinga wa Hotel utagishoboka kuko n’igihombo gikomeje kwiyongera.
Yagize ati “Hari ukudahura hagati y’amafaranga amaze gukoreshwa n’aho umushinga ugeze. FIFA ntabwo irimo kwemera gukomeza umushinga uko umeze kandi hari imyenda ya rwiyemezamirimo igomba kwishyurwa irenga miliyoni 600 Frw kandi kubera gutinda kwishyura n’amande ubu ari hafi muri miliyoni 400 Frw. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kuva kuri uyu mushinga tujya ku wundi.”
Mu nama ya komite yay a FIFA yateraniye mu Rwanda mu Ukwakira 2018, abayobozi ba FERWAFA bagerageje gusaba ko badohorerwa bagahabwa igice cy’amafaranga yari asigaye ngo bakomeze umushinga ariko FIFA yemeza ko uyu mushinga utizwe neza kuko nta n’inyugu zitaziguye z’iterambere ry’umupira w’amaguru bawubonamo.
FIFA yasabye FERWAFA kugaragaza mu nyandiko ibihamya bifatika byemeza ko Hotel niyuzura izaba ifite isoko ryo gucumbikira amakipe yose y’ibihugu mu mikino yose nkuko byagaragajwe mu mushinga, ariko ngo ni andi makosa yakozwe kuko ihame rigenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda ntiryemerera Minisiteri y’umuco na siporo gutegeka andi mashyirahamwe guha isoko iyi hotel.
Brig Gen Sekamana yabwiye abanyamakuru ko ibyo basabwe na FIFA byose ngo uyu mushinga ukomeze babibuze bituma bahitamo guhindura imiterere yawo bawuvangamo ishuri ry’umupira w’amaguru.
Ati “FIFA iteka ishyigikira imishinga iteza imbere umupira w’amaguru mu buryo butaziguye. Niyo mpamvu muri iyi nyubako y’amagorofa ane twahisemo ko abiri yo hasi azubakwamo ishuri ry’umupira w’amaguru naho amagorofa abiri yo hejuru yubakwe nka Hotel yakwakira umwiherero w’amakipe y’igihugu yacu mu byiciro bitandukanye cyangwa andi makipe twakira avuye hanze”.
“Hari na gahunda yo kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru ku butaka bw’iyo nyubako kandi twizeye ko FIFA izabidushyigikiramo kuko twabiganiriye na bamwe mu babishinzwe muri FIFA.”
Iyi Hotel yari yatangiye kubakwa muri Kanama 2015 byari biteganyijwe ko yari kuzura mu mpera za 2016 itwaye miliyari zirenga 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aho 65% yayo yari inkunga y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.








Ibitekerezo 0