Mu cyumweru gishize hashyizweho umushinjacyaha wihariye, Stefan Keller, kugira ngo arebe imikoranire ya hafi n’inama itaramyekanye yo muri Kamena 2017, yahuje Infantino n’umushinjacyaha mukuru w’u Busuwisi, Michael Lauber, uherutse kwegura.
Muri icyo cyumweru nibwo urukiko rwanzuye ko Lauber yahishe iyi nama kandi abeshya abashinzwe kumugenzura mu gihe ibiro bye byakoze iperereza ku birego bya ruswa bivugwa mu rwego nyobozi rw’umupira w’amaguru.
Lauber wahakanye ibyo ashinjwa byose, muri Werurwe yahaniwe ubuhemu, kubeshya no kurenga ku myitwarire y’ibiro bye.
Yagabanyirijwe kandi umushahara we mu gihe kingana n’umwaka umwe nyuma y’uko itsinda rishinzwe kumukurikirana ryasanze yaravuze ibinyoma inshuro nyinshi kandi akica amategeko agenga imyitwarire y’abashinjacyaha.
Umushinjacyaha wihariye, Stefan Keller, washyizweho kugira ngo asuzume ibirego biregwa abo bagabo bombi ndetse n’abandi babigizemo uruhare, yasanze hashobora kuba hari ibimenyetso by’amakosa afitanye isano n’inama zitamenyakanye, nk’uko ubuyobozi bw’ ubushinjacyaha bukuru bw’ u Busuwisi bwabitangaje ku wa Kane. Infantino na Lauber mbere bari bahakanye ibyaha bashinjwa.
Imanza nshinjabyaha nazo zatangijwe ku mushinjacyaha mukuru wa Upper Valais, Rinaldo Arnold, ukomoka mu Busuwisi mu gace kamwe na Infantino ndetse akaba asanzwe ari inshuti ye.
Arnold yashinjwaga n’umunyapolitiki mu Busuwisi, Gilbert Truffer, kuba yaragize uruhare rwo gutuma haba byibuze imwe mu nama zahuje Infantino na Lauber.
Arnold avuga ko yavuganye bwa mbere n’umushinjacyaha mukuru muri Nyakanga 2015 mu gihe Infantino yari akiri Umunyamabanga mukuru wa UEFA amezi umunani mbere y’uko asimbura Sepp Blatter ku buyobozi bwa FIFA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!