Umusore w’Umushinwa w’imyaka 25 yapfuye kuwa Gatanu amaze kureba umukino u Buholnde bwatsinzemo Espagne ibitego 5-, abaganga bavuze ko yazize kumara igihe kinini ataryama ategereje kureba imikino y’igikombe cy’Isi.
Ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua byatangaje ko uyu musore w’imyaka 25 wari utuye mu gace ka Suzhou hafi ya Shanghai abaturanyi bamusanze imbere ya televiziyo ye yashizemo umwuka.
Ibizamini bya muganga bivuga ko uyu musore yishwe n’umunaniro wo kumara igihe kinini adasinzira mu gihe Xinhua yo ivuga ko bishobora no kuba byaratewe n’umutima. Hagati ya Suzhou na Brazil harimo ikinyuranyo cy’amasaha 11, ibi bituma abakunzi b’umupira w’amaguru barara bicaye.
Ibi bisobanuye ko umukino wahuje u Buholande na Espagne warangiye saa kumi n’imwe z’igitondo ku masaha yo muri Brazil ndetse aba bafana bakongeraho ko baba bagomba no kujya mu kazi.
Mu 2012, undi mufana w’Umushinwa Jiang Xiaoshan yapfuye nyuma yo kumara amajoro 11 adasinzira areba imikino yose y’igikombe cy’u Burayi yaberaga muri Ukraine na Pologne.
Ikibazo cy’amasaha n’igikombe cy’Isi mu Bushinwa si icyo muri Brazil gusa kuko no mu 2006 mu Budage na 2010 muri Afurika y’Epfo byabagoraga kureba imikino uko babishaka.
Kimwe no mu Rwanda, nk’umukino wahuje Cote d’Ivoir wabaye saa cyenda z’urukerera wari wabanjirijwe n’uwa Colombia n’u Bugereki saa 18.00, Uruguay na Costa Rica saa 21.00 naho u Bwongereza n’u Butariyani saa 23.59.
Imikino y’igikombe cy’Isi muri Brazil iba hagati ya saa 18.00, saa 21.00 na 00.00 urangira hafi saa 2.00 z’urukerera ku masaha y’i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO