00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusifuzi Janny Sikazwe wigeze gusoza umukino wa CAN 2021 imburagihe yasezeye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 December 2022 saa 04:16
Yasuwe :

Umusifuzi Mpuzamahanga Janny Sikazwe ukomoka muri Zambia yahagaritse umwuga wo gusifura nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu 2022.

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukuboza 2022, ni bwo inkuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo muri Afurika ko Janny Sikazwe w’imyaka 43 atazongera gusifura nk’umunyamwuga.

Sikazwe yatangiye gusifura imikino mpuzamahanga mu 2008, ubwo yasifuraga Irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (COSAFA) mu Batarengeje imyaka 20 cyabereye muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe yagiye gusifura bitunguranye asimbuye mugenzi we utarabonetse.

Kuva icyo gihe yabaye umusifuzi mpuzamahanga, mu 2015 asifura mu Gikombe Nyafurika, mu 2016 yasifuye mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’amakipe yitwaye neza iwayo cyabereye mu Buyapani, mu 2017 asifura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika. Mu 2018 yabaye umusifuzi wa mbere w’Umunye-Zambia wasifuye Igikombe cy’Isi, ubwo cyaberaga mu Burusiya.

Izina rya Sikazwe ryongeye gutumbagira nyuma y’icyemezo yafashe mu Gikombe cya Afurika cya 2021 ubwo yayoboraga umukino wo mu Itsinda F wahuje Mali na Tunisia wabereye mu Mujyi wa Limbé muri Cameroun.

Mali yafunguye amazamu ku munota wa 48 ku gitego cya Ibrahim Koné, Tunisia iba yaracyishyuye ku munota wa 74 ariko penaliti yatewe na Wahbi Khazri umunyezamu yayikuyemo.

Sikazwe wasifuraga hagati mu kibuga yaje gutungura benshi ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 85, ahita awusoza. Yaje gusanga yibeshye maze arawukomeza maze ugeze ku munota wa 89 n’amasegonda 43 nabwo yongera kuwusoza.

Abakinnyi n’abatoza ba Tunisia bahise bamwirukiraho bamubaza ukuntu asoje umukino utarangiye ndetse nta n’iminota y’inyongera igiyeho.

Hahise haba inama yemeza ko wongerwaho iminota ibiri ndetse hagakinwa n’amasegonda yari asigaye, ariko Sikazwe akava hagati akaba umusifuzi wa kane, gusa abakinnyi ba Tunisia barabyanze bemeza ko umukino urangira uko.

Abenshi baketse ko nta mikino mpuzamahanga azongera gusifura ariko yari mu bifashishijwe mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Sikazwe yigeze avugwaho ruswa ndetse ahagarikwa gusifura hagati y’umwaka wa 2018 na 2019, ashinjwa kwakira ruswa.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022, ari bwo Sikazwe azakora ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka birambuye mpamvu z’ubwegure bwe.

Umusifuzi Mpuzamahanga Janny Sikazwe wigeze gusoza umukino wa CAN 2021 imburagihe yasezeye
Janny Sikazwe yasoje umukino wa Mali na Tunisia ugeze ku munota wa 85 w'umukino muri CAN 2021 yabereye muri Cameroun
Sikazwe yatumije ikiganiro n'itangazamakuru, azatangarizamo ko yasezeye ku mwuga we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages