Nk'uko byagaragaye, amakosa yakozwe kuri uwo mukino yerekana ko Mason yanze kwerekana nkana imirongo igaragaza umukinnyi waraririye kandi ari we ubifite mu nshingano.
Iri kosa ryakozwe ku munota wa 74 ubwo Ivan Toney yatsindaga igitego cy’umutwe, aherejwe umupira na Christian Nørgaard waraririye. Ibi byagize ingaruka kuri Arsenal iri kwiruka inyuma y’igikombe.
Aya makosa kandi yagarutsweho n’uwahoze ahagarariye Urugaga rw’Abasifuzi babigize umwuga muri iki gihugu, Keith Hackett, wamusabiye kwirukanwa.
Ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, nibwo Howard Webb uyobora Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Bwongereza (PGMOL) yatumijeho inama yahuriyemo abasifuzi, abungiriza babo ndetse n’abakora kuri VAR, kugira ngo barebere hamwe umwanzuro kuri iki kibazo cyabaye.
Nubwo Mason atagaragaye ku rutonde, John Brooks wakoze amakosa ku mukino wa Brighton na Crystal Palace akerekana imirongo y’umukinnyi utari we, yarugaragayeho.
Nubwo atazagaragara nk’umusifuzi kuri VAR, Brooks ni we uzaba ari umusifuzi wa kane ku mukino Arsenal izakirwamo na Aston Villa ku wa Gatandatu, tariki 18 Gashyantare 2023.
Amakosa yakozwe ku mukino wa Arsenal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51, yatumye igomba guhura na Manchester City zihanganiye igikombe, zitandukanywa n'amanota atatu gusa.
Aya makipe abiri ya mbere muri Premier League arisobanura kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Gashyantare, mu mukino ubera kuri Emirates Stadium saa Tatu n'Igice z'ijoro.








Ibitekerezo 0