Uyu musifuzi wo ku ruhande, yahagaritswe kandi imikino itanu kubera kutayobora umukino uko bigomba.
Ni mu gihe Nshimiyimana Remy Victor wari Umusifuzi wo hagati kuri uwo mukino wahuje Mukura VS na Rutsiro FC ku Cyumweru, we yahagaritswe imikino itanu kubera kugaragaza umusaruro muke mu kuyobora umukino.
Iyi myanzuro yafashwe nyuma yaho Komisiyo ishinzwe Imisifurire yateranye ku wa Mbere, tariki ya 4 Gicurasi 2026, igasuzuma imikino yo ku Munsi wa 29 wa BK Pro-League, by’umwihariko umukino wabereye i Huye wahuje Mukura VS na Rutsiro FC ku wa 03/05/2026.
Iyi Komisiyo yavuze ko yagendeye ku itegeko rigenga imyitwarire y’abasifuzi mu Rwanda (Règlement du Statut d’Arbitrage 2026), raporo ya komiseri n’amashusho y’umukino.
Komisiyo yagaye imiyoborere y’umukino yaranze Nshimiyimana Rémy Victor wari Umusifuzi wo hagati, ahanishwa guhagarikwa imikino itanu.
Uyu musifuzi yahamwe n’amakosa yo gutanga penaliti ebyiri zitarizo ku Ikipe ya Rutsiro FC ndetse ntiyabasha kuyobora umukino ngo ugende neza muri rusange nk’uko yabisabwaga.
Nsengiyumva Jean Paul wari Umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri, Komisiyo yemeje ko yagaragaje imyitwarire idahwitse idahuye n’inshingano, ahanishwa guhagarikwa amezi 12.
Iyi Komisiyo yavuze ko icyemezo cya tekiniki kitari cyo cyagize ingaruka ku buryo umukino warangiye, bityo ahanishwa guhagarikwa imikino itanu.
Inkuru bifitanye isano: Mukura VS yareze umusifuzi wateye umugeri mu bugabo bw’umukinnyi wayo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!