00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusifuzi wanze igitego cya APR FC ikina na Al-Merrikh SC yahagaritswe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 January 2026 saa 04:26
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse imikino ine Umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aristote, wanze igitego cya APR FC mu minota ya nyuma y’umukino yanganyijemo na Al-Merrikh SC ubusa ku busa ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.

Muri uyu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye muri Stade Amahoro, APR FC yibwiraga ko ifunguye amazamu ku munota wa 88, ku ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ubuyobozi bwa APR FC bwagaragaje ko butishimiye ibyemezo by’abasifuzi muri uwo mukino kuko byayimishije intsinzi mu buryo bugaragarira buri wese.

Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa 19 Mutarama 2026 isuzuma iyo misifurire.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko yi Komisiyo “yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’Umusifuzi Wungirije wa Kabiri (2nd Assistant Referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira.”

Rikomeza rigira riti “Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote ahagaritswe gusifura imikino ine (4).”

FERWAFA yijeje ko izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC inanirwa gufata umwanya wa kabiri, aho yagize amanota 33 ku mwanya wa gatatu, irushwa amanota abiri na Al-Hilal SC ya mbere mu gihe Police FC ya kabiri ifite amanota 34.

Umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aristote yahagaritswe imikino ine nyuma yo kwanga igitego APR FC yatsinze mu minota ya nyuma y'umukino wa Al-Merrikh SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages