00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Johnny McKinstry yongereye amaraso mashya mu Mavubi

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 9 December 2015 saa 11:37
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Johnny McKinstry yahamagaye abandi bakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu mu rwego rwo gutangira imyiteguro y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) kizatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza kuya 7 Gashyantare 2016.

Ku rutonde rw’abakinnyi 32 yahamagaye, icyenda nibo bashya naho abandi bakaba ari abari muri Cecafa Senior Challenge cup u Rwanda rwatsinzwemo ku mukino wa nyuma na Uganda igitego 1-0.

Mu bakinnyi bashya harimo umuzamu wa kabiri wa Police FC Marcel Nzarora, myugariro wo ku ruhande rw’ibimoso Mwemere Girinshuti wa Police FC, myugariro wa Rayon Sports Fiston Munezero na Alexis Ngirimana ukinira SC Kiyovu.

Mu bandi bakinnyi bashya bakina hagati harimo Mohammed Mushimiyimana wa Police FC, Rachid Kalisa wa Police FC, Amran Nshmiyimana wa Police FC na Muhadjir Hakizimana (Murumuna wa Haruna Niyonzima) ukinira Mukura VS.

Mu bakina imbere bashya mu Mavubi harimo Innocent Habyarimana wa Police FC, Jean Paul Havugarurema wa SC Kiyovu, Djuma Nizeyimana ukinira SC Kiyovu, na Dany Usengimana ukinira Police FC.

Abakinnyi 32 bahamagawe

Abazamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR FC), Jean Claude Ndori (APR FC) na Marcel Nzarora (Police FC)

Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Ivan Senyange (Gicumbi FC), Mwemere Girinshuti (Police FC), Faustin Usengimana (APR FC), Abdul Rwatubyaye (APR FC), Emery Bayisenge (APR FC), Fiston Munezero (Rayon Sports) na Alexis Ngirimana (SC Kiyovu)

Abakina hagati: Yannick Mukunzi (APR FC), Djihad Bizimana (APR FC), Mohammed Mushimiyimana (Police FC), Rachid Kalisa (Police FC), Hegman Ngomirakiza (Police FC), Amran Nshmiyimana (Police FC), Muhadjir Hakizimana (Mukura VS) na Kevin Muhire (Rayon Sports)

Abakina imbere: Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police FC), Jean Claude Iranzi (APR FC), Jean Paul Havugarurema (SC Kiyovu), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu), Jacques Tuyisenge (Police FC), Yussufu Habimana (Mukura VS), Isaie Songa (Police Fc), Ernest Sugira (AS Kigali) na Dany Usengimana (Police FC).

Mashami Vincent niwe mutoza wungirije w'iyi kipe
Muhadjiri, Murumuna wa Haruna Niyonzima nawe ari mu bahamagawe
Mwemere Ngirinshuti nawe ari mu biyongeremo
Tuyisenge Jacques niwe Kapiteni w'iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages