Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe isanzwe icungwa n’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko yifuza ko basesa amasezerano bari bafitanye.
Ati “Nsabye ko dusesa aya masezerano nyuma y’uko inshingano nasabwe kugeraho ndetse n’intego nihaye kugeza ku ikipe bitashobotse kubera ubushobozi mpabwa.”
Umunyamabanga Mukuru w’Amagaju FC, Baziruwiha Barathazar, yavuze ko ibaruwa yo gusezera kwa Muhoza bayakiriye ariko atasezeye kubera kudahabwa ubushobozi.
Ati “Nta kibazo gihari yakwitwaza cyatuma avuga ngo ni amikoro, abakinnyi bahembwa neza buri kwezi n’ibikoresho bindi byo mu kazi barabifite, nawe arahembwa. Ukwezi batarahembwa ni ukwa kabiri kandi nako baraguhembwa vuba bidatinze.”
Baziruwiha yavuze ko asanga yaba yasezeye kubera umusaruro udashimishije.
Ati “Ubundi niba umuntu atari kugera ku musaruro ufatika namwe murabibona bigaragarira buri wese, niba ikipe ifite amanota umunani mu mikino igera kuri 19 murabona ko inshingano yasinyiye bitamworoheye ngo azazigereho.”
Akomeza avuga ko ku ruhande rwe yashimira Muhoza Jean Paul ku cyemezo cyo gusezera yafashe aho gukomeza kwiyemeza ibyo adashoboye.
Mu gihe Amagaju FC igishakirwa Umutoza Mukuru, ishingano zabaye zihawe Hategekimana Abdallah wari Umutoza wungirije.
Baziruwiha yavuze ko muri iki gihe imikinire n’imitoreze y’Ikipe Amagaju FC iri ku rwego rudashimishije ariko hari icyizere ko hazaba impinduka nziza mu gihe bazaba babonye umutoza mwiza wo gutoza abakinnyi bahari kuko bashoboye.
Ubuyobozi bukuru bw’ikipe buvuga ku mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri buzaba bwatangaje uwahawe inshingano zo kuba Umutoza Mukuru.
Muhoza Jean Paul yatangiye gutoza Amagaju FC kuva ku itariki ya 10 Nzeri 2018.


















TANGA IGITEKEREZO