Wade yatangiye gutoza Rayon Sports mu Ukwakira 2023 nyuma y'igenda ry'Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani, nyuma y'umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona Gikundiro yanganyirije i Rubavu na Marines FC ibitego 2-2 abafana bagatuka Umutoza mukuru ku ka rubanda.

Byabaye ngombwa ko Murera isigarana Wade w'imyaka 37 nyuma y'ukwezi kumwe waje kubona Licence B ya CAF kugeza igice cya mbere cya Shampiyona kirangiye.

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-1 no kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mikino ibiri isoza igice cya kabiri cya Shampiyona, Ubuyobozi bw Gikundiro bwasanze Wade atari ku rwego rwo kuyihesha Igikombe Shampiyona n'Icy'Amahoro biba ngombwa ko hashakwa umutoza mukuru.

Mbere gato y'uko igice cya mbere cya Shampiyona kirangira, hari amakuru avugwa ko Wade yari yijejwe n'Ubuyobozi bw Rayon Sports ko azakomeza kuba Umutoza mukuru wa Rayon Sports hanyuma akishakira umwungiriza ibintu yari yizeye ko ari ko bizagenda.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru tariki 15 Mutarama 2024, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yerekanye uko Wade yageze muri Rayon Sports n'uko yagizwe Umutoza Mukuru w'Agateganyo mu gihe Ikipe yari igishaka umutoza mukuru, amara impungenge abafite ikibazo ku mikoranire y'Umutoza mukuru na Wade yaje asanga.

Yagize ati "Umutoza Wade ajya kuza yasinye amasezerano nk'umutoza wungirije, Umutoza mukuru [Zelfani] amaze kugenda twasabye Wade ko yafata inshingano zo gutoza nk'umuntu wari uhari mu gihe gihe twari turi gushaka undi mutoza [mukuru]. Yarabikoze kandi kugeza n'ubu yabikoraga ndetse tumuha n'ibyamufasha kugira ngo atunganye izo nshingano."

"Inshingano n'imiterere y'akazi biba mu masezerano wasinye. Niba mu mutwe yari yarishyizemo izo nshingano [z'umutoza mukuru] akumva ko bitamushimishije [kugirwa umwungiriza] njye simutekerereza, ikibazo byamutera ubwo tuzakiganiraho azatubwira icyo yifuza. Umutoza mukuru naza [Wade] akabigiraho ikibazo ubwo azatubwira tubiganireho."

Kuri ubu amakuru yizewe agera ku IGIHE, yemeza ko Umutoza Mukuru Julien Mette yanze gukorana n'Umutoza wungirije Mohamed Wade ndetse batarabonana na rimwe.

Uyu mutoza w'Umufaransa akimara kubwirwa imyitwarire ya Wade, yahisemo kwitandukanya nawe ndetse akaba agiye gusaba Ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishakira umutoza wungirije azishakira bazakorana mu gihe gisigaye ngo umwaka w'imikino ugere ku musozo.

Wade wari umaze iminsi urwaye ibicurane, yarakize ariko ntiyahita agaruka mu myitozo yirinda gukozanyaho nk'umutoza mukuru.

Umuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza aba batoza bombi ngo bamenyane ndetse habe habaho kurebera hamwe uburyo bazatozamo Ikipe.

Wade arateganya kwicarana n'Ubuyobozi bwa Gikundiro bakaganira kugira ngo hashakwe umuti w'ikibazo cy'ahazaza he dore ko asigaje amezi atanu ku masezerano ye ngo agere ku musozo.

Rayon Sports izakina umukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona izakirwamo n'Amagaju FC kuri Stade ya Huye aho izaba ifite umutoza umwe gusa Julien Mette mu gihe Umwungiriza we Mohamed Wade yasigaye i Kigali.

Mu gihe Rayon Sports igihanganye n'ikibazo cy'abatoza, igomba gukemura n'icya Myugariro wayo Rwatubyaye Abdul werekeje muri Turikiya guhurirayo n'Ikipe ye nshya, FC Skrupi yo mu Cyiciro cya mbere muri Macedonia yagiyemo adafite uruhushya ndetse yanatangiyemo imyitozo mu gihe yari yahawe ibyumweru bibiri by'ikiruhuko cy'imvune yari yagiriye mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Intwari na Police FC nyuma byaje kugaragara ko yari yarabeshye.

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette yanze gukorana n'Umwungiriza we Mohamed Wade
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette yanze gukorana n'Umwungiriza we Mohamed Wade
Mohamed Wade wari wabwiwe ko azatoza Rayon Sports nk'umutoza mukuru yakomeje kurirwa umwungiriza yangwa na Julien Mette
Mohamed Wade wari wabwiwe ko azatoza Rayon Sports nk'umutoza mukuru yakomeje kurirwa umwungiriza yangwa na Julien Mette
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza Julien Mette [ibumoso] na Mohamed Wade yaje asanga ngo barebere hamwe uburyo batoza ikipe
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza Julien Mette [ibumoso] na Mohamed Wade yaje asanga ngo barebere hamwe uburyo batoza ikipe