Umutoza mushya wa APR FC yatangiye atsindwa na Marines FC mu mukino wakinwe mu bice bitatu (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

APR FC ifite umutoza mushya, Zlatko Krmpotić, yakinnye umukino wa gicuti w’imyitozo na Marines FC y’i Rubavu, wakinwe mu bice bitatu by’iminota 30 ubera i Shyorongi, itsindwa bitatu kuri bibiri.

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo uyu mutoza w’umunya-Serbia umaze gukoresha imyitozo inshuro ebyiri yakinnye umukino wa gicuti wa mbere wari ugamije kureba ubushobozi bw’abakinnyi be bose.

Nta mukinnyi wa APR FC utagiye mu kibuga usibye Ally Niyonzima utaratangira imyitozo kuko yahawe uruhushya rwo kujya i Burundi muri gahunda ze bwite, Ntaribi Steven, Michel Rusheshangoga, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Imran Nshimiyimana na Ernest Sugira bafite ibibazo by’imvune.

Igice cya mbere cy’iminota 30 APR FC yakoresheje ikipe yiganjemo abakinnyi badasanzwe babona umwanya wo gukina. Barimo Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Niragire Ramadhan (myugariro w’ibumoso mushya), Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode, Itangishaka Blaise, Yves Mugunga, Nsegiyumva Moustapha na Iranzi Jean Claude watangiye ari kapiteni.

Marines FC yiganjemo abakinnyi bakiri bato yatangiye ihererekanya neza kurusha APR FC ndetse inabona igitego hakiri kare, aho Samba Cedric yazamukanye umupira awuhindura imbere y’izamu rya Ntwari Fiacre uhura na Tuyishime Benjamin ahita atsindira Marines FC igitego cya mbere.

Mu gice cya kabiri umutoza Krmpotić yakoze impinduka ahindura abakinnyi bane; Fiston Nkinzingabo, Danny Usengimana, Nshuti Innocent na Butera Andrew bafata imyanya ya Rukundo Denis, Ntwari Evode, Moustapha Nsengiyumva na Mugunga Yves.

Ntacyo byafashije APR FC kuko ku munota wa 12 w’icyo gice yahise itsindwa igitego cya kabiri cya Mugisha Benjamin ku mupira wari uvuye mu ruhande rw’ibumoso uhinduwe na Samba Cedric, usanga uyu rutahizamu ahagaze wenyine awushyira mu nguni y’izamu Ntwari Fiacre atari ahagazemo.

Nyuma yo gutsindwa ibi bitego APR FC yatangiye guhererekanya neza no gushaka igitego cyo kwishyura biranayihira iminota 30 y’igice cya kabiri irangira yishyuye igitego kimwe cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira wari uvuye muri coup-franc yatewe na Iranzi Jean Claude.

Mu gice cya nyuma cya gatatu APR FC yongeye gukora impinduka iha umwanya abakinnyi batari bakoreshejwe barimo umunyezamu Kimenyi Yves, Songayingabo Shaffy, Ngabo Albert, Maxime Sekamana, Dominique Savio Nshuti, Byiringiro Lague, Muhadjiri Hakizimana na Issa Bigirimana.

Aba bakinnyi biganjemo abasanzwe bamenyeranye bakoresheje imbaraga nyinshi bashyira igitutu ku bakinnyi ba Yves Rwasamanzi utoza Marines FC banabona igitego cyo kwishyura mu ntangiriro z’igice cya gatatu cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku mupira yacomekewe na Issa Bigirimana ku kazi gakomeye ka Muhadjiri wari umaze gucenga ba myugariro batatu ba Marines FC.

Marines FC byayisabye iminota itatu gusa nyuma y’icyo gitego cya APR FC ngo ibe ibonye icya gatatu cy’intsinzi, cyatsinzwe na Nyirinkindi Saleh watijwe muri Marines FC avuye muri APR FC wahuraga n’ikipe yavuyemo. Yagitsinze ku mupira yafashe utakajwe na Nshuti Savio atera ishoti Kimenyi ntiyashobora kurikuramo.

Uyu mukino warangiye APR FC itsinzwe na Marines FC 3-2 uzakurikirwa n’undi wa gicuti uzayihuza na Gasogi United yo mu cyiciro cya kabiri uzabera mu Karere ka Huye aho umutoza Zlatko Krmpotić yajyanye abakinnyi mu mwiherero.

Ibi birakorwa mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 18 Gashyantare 2019, APR FC izasura Amagaju FC i Nyamagabe naho Marines FC ya Rwasamanzi yo isure Bugesera i Nyamata.

Abafana bari baje ari benshi ngo birebere rutahizamu wabo mushya, Danny Usengimana
Byiringiro Lague atsindira APR FC igitego cya kabiri cyayiheshaga icyizere cyo kunganya\
Danny Usengimana yakinnye umukino wa mbere mu myenda ya APR FC
Ishoti rikomeye rya Nshuti Innocent ntabwo Ahishakiye yashoboye kurigarura
Hakizimana Muhadjiri wahinduye umupira wavuyemo igitego cya gatatu
Kuba wari umukino w'imyitozo ntibyabuzaga impande zombi gukoresha imbaraga nyinshi, aha Savio Nshuti yarwaniraga umupira na Nyirinkindi Saleh
Migi, Imran Nshimiyimana na Sugira ntabwo bakinnye uyu mukino kubera imvune
Mu mukino hagati Zlatko Krmpotić yanyuzagamo agasobanurira abari ku ntebe y'abasimbura icyo abifuzaho nibajyamo
Muhadjiri yagoye ba myugariro ba Marines FC mu gice cya gatatu
Niragire Ramadhan witezweho kuba umusimbura wa Emmanuel Imanishimwe ntabwo yahiriwe n'umukino we wa mbere
Nubwo wari umukino w'imyitozo ibitego byishimirwaga cyane
Nshuti Innocent (22) yatangiye atsindira APR FC yagarutsemo nyuma yo kumara amezi atanu akinira Stade Tunisien
Nyirinkindi Saleh niwe watsindiye Marines FC igitego cya gatatu
Nyirinkindi yatsinze APR FC yazamukiyemo imutiza muri Marines FC
Nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague yahinduye ibintu
Nyuma y'igitego cya gatatu byari ibyishimo kuri Marines FC ya Rwasamanzi Yves
Wari umukino wa mbere w'umutoza mushya wa APR FC, Zlatko Krmpotić
Usengimana na Nshuti bitezweho byinshi mu mikino yo kwishyura
Yves Rwasamanzi yatsinze APR FC yitegura umukino azasuramo Bugesera FC ufungura imikino yo kwishyura
Zlatko Krmpotić aganira mu rurimi rwo muri Serbia na Miodrag umwungirije
Zlatko Krmpotić aha Muhadjiri amabwiriza mbere yo kumushyiramo mu gice cya gatatu
Online Fan Club yari yazanye ibyapa byo guha ikaze umutoza n'abakinnyi bashya

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza