00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 January 2024 saa 11:36
Yasuwe :

Umufaransa Julien Mette ugiye kuba Umutoza Mukuru wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, aho agiye gukomeza akazi kari kari gukorwa na Mohamed Wade by’agateganyo guhera tariki 11 Ukwakira 2023.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2023, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buhagarariwe na Ngabo Roben ushinzwe itumanaho bwakiriye uyu mutoza mushya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Mu mikino ibiri ishize yaba uw’Igikombe cy’Amahoro yatsinzemo Interforce FC ibitego 4-0 ndetse n’uwa Shampiyona yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0, Rayon Sports yatozwaga n’Umutoza wongera imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga afatanyije na Team Manager, Mujyana Fidèle.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, uyu mutoza mushya yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bagize ikipe y’ubukombe nka Rayon Sports.

Yagize ati “Ndishimye kuba ndi hano kandi ndi umwe mu bagize Rayon Sports nk’ikipe nkuru kandi ifite abafana benshi. Nizera ko hari umusanzu natanga mu iterambere rya ruhago muri iki gihugu mfasha Rayon gutwara igikombe uyu mwaka.”

Uyu mutoza yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nini muri Afurika kandi mu bihugu yanyuzemo byose yajyaga yumva amakuru ayiturukamo nk’ikipe ikomeye. Uyu mutoza kandi yarebye abakinnyi ifite asanga ari beza yizeye neza ko bazakomezanya neza.

Avuga kuri Shampiyona y’u Rwanda yakomoje ku munyezamu wa APR FC yatojeho Pavelh Ndzila ko ari umuhanga kandi akwiye no kuba mu Ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville.

Julien Mette w’imyaka 42 watozaga AS Otohô, yatangiriye uyu mwuga muri Congo Brazzaville muri Tongo FC Jambon mu 2016 mbere yo kunyura no mu Ikipe y’igihugu ya Djibouti.

Nk’umutoza, yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya Championnat ya Congo mu 2019 na 2023.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette yageze mu Rwanda
Umutoza Julien Mette yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali saa Tanu zuzuye z'ijoro
Yakiriwe na Ngabo Roben Ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports na Murego Philemon usanzwe ari Umukozi wa Gikundiro nibo bakiriye uyu mutoza
Umufaransa, Julien Mette yayobotse umwuga w'ubutoza guhera mu 2016 aca mu makipe atandukanye nka AS Otohô na Tongo FC Jambon zo muri Congo n'Ikipe y'Igihugu ya Djibouti
Ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege yagiranye ikiganiro kigufi n'abakozi ba Rayon Sports bamwakiriye
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umutoza Julien Mette yavuze ko yishimiye kuba umwe umwe mu bagize Rayon Sports nk’ikipe nkuru kandi ifite abafana benshi
Umufaransa, Julien Mette afite imyaka 42
Julien Mette ubwo yinjiraga mu modoka ya Gikundiro yamukuye ku Kibuga cy'Indege
Uyu mutoza agiye gukorana n'Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uzamubera umwungiriza

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages