Hari saa kumi n'imwe zuzuye z'umugoroba habura isa n'igice ngo umukuno utangire, nibwo Umuganga wa Rayon Sports ndetse n'umutoza wayo Haringingo Francis basesekaraga kuri Stade ya Kigali bahasanga ikipe yabo yari imaze akanya gato ihageze.

Gusa ntibyahise byoroha ko bahita binjira kuko bahagaritswe n'abari bashinzwe umutekano kuri uyu mukino bababwira ko bagomba kwinjira n'amaguru bagasiga imodoka hanze ibintu aba batoza bateye utwatsi bakomeza gutsimbarara ko bari buzinjirane ariko babanza kubabera ibamba.

Byabaye ngombwa ko muganga Mugemana Charles asaba umwe mu basore yari abonye hafi muri Stade ya Kigali, aramuhamagara amusaba ko yamujyanira imwe mu miti yo kwitabaza mbere y'umukino kugira ngo abanze ahagane n'ikibazo cyo kwinjirana imodoka.

Atuje, yabazaga uwari ushinzwe umutekano aho basiga imodoka kandi nyamara asanzwe ayinjirana kuri buri mukino ushinzwe umutekano nawe amusubiza ko ibyo butamureba icyo amusaba ari ukwinjira atari kumwe n'imodoka ye.

Mu gihe bari bakijya izo mpaka, umutoza Haringingo Francis nawe yahise ahagera nawe bigenda gutyo, umutoza Haringingo yabwiye ushinzwe umuteknano ko ari umutoza mukuru wa Rayo Sports atagakwiye kuba afatwa gutyo.

Byabasabye ko hahamagarwa Habiyaremye Deo utoza abakiri bato ba Kiyovu Sports akaba yari no mu itsinda ryari rishinzwe gutegura uyu mukino, yemerera aba bombi kwinjirana imodoka zabo nta mananiza nyuma y'iminota 10 maze basanga abakinnyi babo mu rwambariro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuwa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, umunsi umwe mbere y'umukino habaye inama itegura umukino yari irimo ba Team Manager b'amakipe yombi, abasifuzi ndetse na komiseri, bemeza ko imodoka zizinjira ari eshatu ku mpande zombi, hari bus y'ikipe, imodoka y'umuganga ndetse n'imodoka y'umutoza.

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu mukino w'ishiraniro ibitego 2-1 ndetse ihita iyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 20 mu mikino icyenda mu gihe Rayon Sports ifite amanota 18 mu mikino umunani

Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana yabanje kwangirwa kwinjira muri Stade mbere y'umukino
Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana yabanje kwangirwa kwinjira muri Stade mbere y'umukino
Mugemana arungurukira mu idishya ashaka uwo aha imiti ngo ayijyane
Mugemana arungurukira mu idishya ashaka uwo aha imiti ngo ayijyane
Abashinzwe umutekano babereye ibamba umutoza n'umuganga ba Rayon Sports
Abashinzwe umutekano babereye ibamba umutoza n'umuganga ba Rayon Sports
Umutoza Haringingo yari yumiwe
Umutoza Haringingo yari yumiwe
Haringingo yitabaje abanyuranye ngo abone uko yinjira muri stade
Haringingo yitabaje abanyuranye ngo abone uko yinjira muri stade