Kuwa mbere nibwo hasohotse amafoto ya Perezida wa Kiyovu Sports FC, Mvukiyehe Juvenal ari kumwe na Patrick Aussems, mu Bufaransa, aho ngo bumvikanye ku masezerano ariko akaba azashyirwaho umukono nyuma.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga, uyu mutoza w’imyaka 57 yagiye kuri Instagram yambaye ikabutura nta kindi yambaye ku gice cyo hejuru.
Amagambo yaherekeje ifoto yasangije abantu n’ibitwenge byinshi, yagize ati “Nyuma y’ibi bihuha byose, reka nicecekere, aho nibereye mu rugo ku bushyuhe ka dogere 35 nkomeza kumererwa neza mu biruhuko byanjye. Umugoroba mwiza kuri mwese”.
Uyu mugabo nyuma yo gushyira hanze iyi foto iherekejwe n’amagambo yatunguye benshi, hakomeje kwibazwa niba koko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports nkuko bamwe mu bayobozi bayo babitangaza.
Bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports FC nubwo batarashyira umukono ku masezerano. Gushyira umukono ku masezerano ye biteganyijwe ko bizaba ubwo azaba ageze mu Rwanda agiye gutangira akazi muri iyi kipe.
Patrick Aussems ni umutoza ufite ibigwi bikomeye yagiriye mu makipe atandukanye muri Afurika. Ategerejweho guha ikipe ya Kiyovu Sports FC igikombe cya shampiyona idaheruka.
Patrick Aussems amaze gutoza amakipe 17 mu myaka 30 amaze atoza. Muri ayo makipe harimo na Simba SC yo muri Tanzania yagejeje muri ¼ cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!