Ku wa Mbere, tariki 22 Mata 2024 nibwo Sunrise FC yatangaje ko Umutoza Jackson Mayanja yasubiye muri Uganda kwita ku mugore we umaze iminsi arwaye.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu mutoza waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri, nubwo byiswe impamvu z’umuryango.
Kugeza ubu ibiganiro bigeze kure hagati y’iyi kipe y’i Nyagatare na Seninga Innocent udafite ikipe kuva yatandukana na yo mu mwaka w’imikino ushize.
Seninga yasubije Sunrise FC mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu 2022.
Igihe icyaro aricyo cyose uyu mutoza ashobora gusubira muri iyi kipe mu rwego rwo kurwana nuko itamanuka, cyane ko kugeza ubu irusha inota rimwe gusa Bugesera FC na Etoile de l’Est za nyuma muri Shampiyona.
Mu mikino itatu isigaye ngo shampiyona irangire, Sunrise FC izakira Gorilla FC tariki 28 Mata, isure Amagaju FC ku ya 4 Gicurasi, izasoze yakira Marines FC tariki 11 Gicurasi 2024.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Umutoza Seninga Innocent ari mu muryango usubira muri Sunrise FC nyuma yo gutandukana na yo mu mwaka w’imikino ushize.
Ni nyuma y’aho Umutoza Jackson Mayanja yerekeje muri Uganda ku mpamvu z’umuryango. pic.twitter.com/km4gsAYqry
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 22, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!