00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese miliyoni 30 zizafasha umutoza mushya w’Amagaju kubona umwanya wa 6?

Yanditswe na

Kayishema Tity Thierry

Kuya 22 June 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Nyuma yo gusinya imyaka ibiri mu ikipe y’Amagaju n’intego yo kugera ku mwanya wa gatandatu mu mwaka utaha wa shamipyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2013-2014, umutoza Abdu Mbarushimana yongerewe miliyoni 30 ku ngengo y’imari y’Amagaju.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe akaba na Visi Perezida w’Amagaju, Habyarimana Jean Pierre, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ingengo y’imari y’Amagaju yavuye kuri miliyoni 50 igera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda. (…)

Nyuma yo gusinya imyaka ibiri mu ikipe y’Amagaju n’intego yo kugera ku mwanya wa gatandatu mu mwaka utaha wa shamipyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2013-2014, umutoza Abdu Mbarushimana yongerewe miliyoni 30 ku ngengo y’imari y’Amagaju.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe akaba na Visi Perezida w’Amagaju, Habyarimana Jean Pierre, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ingengo y’imari y’Amagaju yavuye kuri miliyoni 50 igera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbarushimana Abdu wasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Amagaju azatangira imirimo ye tariki ya 1 Nyakanga 2013, ingorane nk’uko we abitangaza, ntarimo kubona neza ishusho ikipe ifite cyane ko ayiheruka ikinisha abakinnyi bakuze. Ati “umukino wa gicuti Amagaju azakina ku wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2013, ni wo uzampa isura y’ikipe, nkamenya niba hari amaraso mashya nzongeramo.”

Yongerayeho ati “Kuba ikipe y’Amagaju ifite ubuyobozi bwiza, abafana benshi cyane mu Bufundu no kugira Stade ya Nyagisenyi ni bimwe mu bizafasha Mbarushimana Abdu kugera ku ntego yihaye y’umwanya wa gatandatu muri shampiyona.”

Yaba umutoza Mbarushimana ndetse na Visi Perezida Habyarimana ngo ntawe uzicuza ku cyemezo bafashe.

Umutoza mushya w’Amagaju aje yaratozaga ikipe ya Sun rise (Rwamagana) mu cyiciro cya kabiri.

Umutoza mushya w'Amagaju, Abdu Mbarushimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages