Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Singapour (FAS) ryemeje ko Umufaransa Richard Tardy ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20.
Uretse gutoza abato, Tardy azafasha umuyobozi wa tekiniki ku ishyirwaho rya gahunda z’igihe kirekire zigamije kuzamura umupira w’amaguru muri Sangapour.
Richard Tardy yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Afurika igatsindirwa ku mukino wa nyuma na Burkina Faso ibitego 2-1.
Iyi kipe y’igihugu yagiye mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011 basoza imikino yo mu matsinda n’inota banganyije na Canada, batsinzwe n’u Bwongereza, Uruguay.
Nyuma y’aho Tardy yagizwe umuyobozi wa tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda amasezerano ye arangiye ntiyongerwa.



















TANGA IGITEKEREZO