Mu ijoro ry’ubusabane bw’abana 100 bitwaye neza bahuriye muri Football for Hope, baganiriye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, abasaba kudakorera ku jisho niba bashaka gukoresha impano zabo zo gukina kandi bagakorana intego.
Umutoza w’Amavubi, Eric Nshimiyimana yabasangije ku mateka ye, imbogamizi umukinnyi w’umupira w’amaguru ahura na zo, ndetse n’icyakorwa kugira ngo bazamure impano zabo.
Nshimiyimana yabasabye kudakorera ku jisho ry’umutoza niba bashaka kugera ku ntego bihaye na ho feye z’umukinnyi zikaba imyitozo.
Umutoza w’Amavubi yabahaye urugero ko umukinnyi mwiza atatungwa gusa n’imyitozo ahabwa n’umutoza, ko ahubwo aharanira kwikorera ngo azamure impano ye.”
Nshimiyimana yagize ati “Buri muntu agira impano, bagatandukanira ku buryo bazikoresha ngo zikure. Kutagira intego ihamye no kujarajara ni bimwe mu bituma zitagaragara.”
Umutoza w’Amavubi yagiriye inama abana bo muri Football For Hope kudashaka kuba umukinnyi nka kanaka, kuko ntawugira impano nk’iy’undi, bakigira ku byiza afite.
Yagize ati “Haranira kuba uwo uri we, kudakorera ku jisho ry’umutoza, umuyobozi w’ikipe cyangwa umunyamakuru; ahubwo uyobore intego zawe, wubahe Imana n’amabwiriza uhabwa.”
Bamwe mu bana bakina muri Football For baganiriye na IGIHE, bavuze ko ikiganiro cy’umutoza w’Amavubi cyabahaye icyizere cyo kuba abo bifuzaga kuba, bigendanye n’intego n’imyitozo bakora.
Umwe muri bo yagize ati “Nzubahiriza amabwiriza umutoza ampa, nanjye nikoreshe imyitozo yanjye.”
Kanamugire Fidele, Umuyobozi wa Football For Hope, avuga ko buri mwaka bagira ijoro ry’ubusabane, abana bakaganira n’inararibonye akabaha impanuro n’imbogamizi yahuye na zo, bagafata ingamba hakiri kare.
Umuryango wa gikiristu, Football For Hope uhuriza hamwe abana babarizwa mu nkengero z’Umujyi wa Kigali bakabigisha gukina umupira w’amaguru hagamijwe kubategura mu mutwe, kubigisha Imana nk’imwe mu nzira y’imbaraga zizabageza ku ntego zabo.
Nyamara ariko Kanamugire yemeza ko amashuri yigisha umupira w’amaguru nta bufasha no gushyigikirwa afite muri sosiyete Nyarawanda, bikaba mu bidindiza iterambere ryawo.
Yagize ati “Nta bufasha sosiyete Nyarwanda iduha, nta bushobozi bwo gutegura abana hakiri kare buhari haba muri minisiteri, imiryango idaharanira inyungu, cyangwa ibigo bya Leta, ku buryo abana babona amarushanwa ahagije.”
Football for Hope igizwe n’amasenteri 12 yigishirizwamo umupira abana b’abahungu n’abakobwa bafite imyaka 12, 14, 17 na 21. Bamwe batangiye gukina mu makipe y’icyiciro cya kabiri nka Gasabo, SEC Academy ndetse no mu makipe y’icyiciro cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO