Vlachovsky yari yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse no guhagarikwa imyaka itanu adatoza muri Repubulika ya Tchèque, nyuma yo guhamywa gufata amashusho y’abakinnyi 14 mu gihe cy’imyaka ine.
Iperereza ryakozwe n’Urwego rushinzwe Imyitwarire muri UEFA (CEDB), ryagaragaje ko yarenze ku mategeko ndetse yaranzwe n’imyitwarire idakwiye iteza amakimbirane mu mupira w’amaguru.
Uru rwego rwanzuye ko “ahagarikwa burundu mu bikorwa byose bifitanye isano n’umupira w’amaguru.”
Vlachovsky watoje ikipe y’abakobwa ya 1. FC Slovacko mu gihe cy’imyaka 15, yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 nyuma yo kubona amwe mu mashusho yafashe ku mbuga nkoranyambaga.
CEDB yasabye FIFA gufatira ibihano uyu mugabo w’imyaka 42 ku buryo nta handi yakongera kugaragara mu mupira w’amaguru.
Uru rwego rwasabye kandi Ishyirahamwe rya Ruhago muri Repubulika ya Tchèque gutesha agaciro ibyangombwa byo gutoza bya Vlachovsky.
Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize umwuga (Fifpro) ryatangaje ko abakinnyi bafashwe amashusho na camera Vlachovsky yari yarahishe inyuma ku gikapu cye ndetse umuto muri bo yari afite imyaka 17.
Vlachovsky yigeze gutoza Ikipe y’Abatarengeje imyaka 19 ya Repubulika ya Tchèque ndetse anatorwa nk’umutoza mwiza w’abagore muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!