Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gashyantare 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye Al Hilal SC inganyije na Rayon Sports igitego 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, Laurențiu Reghecampf utoza Al Hilal SC yagaragaje uburakari budasanzwe kubera ko yasabye ko imikino ye izajya iba mu masaha ya nijoro ariko ubusabe bwe bugaterwa utwatsi.

Yashimangiye ko atazongera gukina imikino nk’iyo kuko abakinnyi be nta mbaraga baba bafite zo gukina kandi bari mu minsi y’igisibo cya Ramadhan.

Ati “Ntabwo tuzakina imikino iri imbere. Twari twarandikiye ishyirahamwe turibwira ko hafi abakinnyi bacu bose bari mu gisibo cya Ramadhan, ariko badushyira gukina Saa Cyenda z’Amanywa.”

“Ntabwo ari ibintu by’abantu, bagomba kumva ko abakinnyi bacu batarya, ntibanywe, kandi ntabwo basinzira neza. Twakina dute umupira muri ayo masaha? Ntabwo ari ibintu by’abantu kudukinisha na Rayon Sports uyu munsi.”

Laurențiu Reghecampf yatanze urugero kandi ku mukino ukurikira uzamuhuza na Mukura VS yo mu Karere ka Huye, avuga ko bitakunda ko akora urugendo abakinnyi be ntacyo bafashe ngo bakine.

Ati “Umukino utaha tugomba gutwara imodoka amasaha ane, tugakina Saa Cyenda. Oya ntabwo tuzajyayo, ntabwo ibi ari ibintu by’abantu. Bazi neza ko ikipe yacu 99% ari Abasilamu, kandi tugomba kubahwa. Twasabye FERWAFA ko imikino yacu ikinwa nijoro, bitari saa Cyenda.”

Yakomeje avuga ko iyo ikipe yabo “ikina Saa Mbili, Saa Tatu cyangwa Saa Ine z’Ijoro, twari gutsinda buri kipe. Ibi ntabwo ari iby’umupira gusa, ni iby’abantu kubera ko abakinnyi banjye nzabakorera byose.”

Mu burakari bwinshi uyu mutoza yakomeje ati “Biroroshye, ntituzongera gukina, hagize umukinnyi upfira mu kibuga tuzavuga ngo iki? Ni nde uzabibazwa? Ntabwo tuzajya gukina muri izo ngorane kuko ntabwo ari byiza ku ikipe yanjye.”

Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 42 nyuma y’imikino 19 imaze gukina.

Laurențiu Reghecampf yavuze ko abakinnyi batazongera gukina gukina ku masaha ya kumanywa
Laurențiu Reghecampf yavuze ko abakinnyi batazongera gukina gukina ku masaha ya kumanywa