Ku mukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro wabaye hagati y’amakipe yombi tariki ya 24 Mata, AS Kigali igasezererwa, ni bwo Ntagisanimana yakubise urushyi Rwaka Claude washakaga kumusuhuza umukino urangiye.
FERWAFA yahise itumiza abatoza bombi ku wa Gatanu, ibamenyesha ko bagomba kwitaba Akanama gashinzwe Imyitwarire ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi bitabye FERWAFA, ariko babura abagize Akanama gashinzwe Imyitwarire ari ko kagombaga kumva mu mizi uko byagenze ngo Ntagisanimana akubite urushyi Rwaka.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, uteganyijwe ku wa Kabiri saa Cyenda kuri Tapis Rouge, FERWAFA yahise yihutira guhagarika uyu mutoza.
Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandikiye Ntagisanimana Saida ko yahagaritswe imikino itatu kuva igihe yabimenyesherejwe, ariko bitabujijwe ko hari ibindi bihano ashobora kuzahabwa n’Akanama gashinzwe Imyitwarire.
Ibi bivuze ko ibihano by’uyu mutoza wa AS Kigali WFC bishobora kwambukiranya, bikagera mu mwaka w’imikino utaha kuko Shampiyona y’Abagore na yo yamaze gushyirwaho akadomo.
Ntagisanimana Saida yagizwe Umutoza wa AS Kigali WFC muri Gashyantare, nyuma yo kwirukanwa kwa Mukamusonera Théogenie yari yungirije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!