Uyu mugabo wigeze gutoza ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba mu Rugamba” kuva yagera muri Espoir FC uyu mwaka ntiratsindwa mu mikino irindwi imaze gukina.

Iyi kipe yatangiye shampiyona inganya inshuro enye ariko imikino itatu iheruka gukina yose yarayitsinze biyishyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 13 inyuma ya Rayon Sports ifite 19 na Police FC ifite 14.

Aganira na IGIHE, Ndayizeye waje muri Espoir FC avuye gutoza Muzinga FC yo mu Burundi yavuze ko afite icyizere ko azakomeza kwitwara neza n’umwanya wa kane yasabwe uyu mwaka n’abayobozi b'ikipe akaba yawuza imbere.

Ati “Icya mbere dushyize hamwe, nta mukinnyi wumva ko ari igitangaza, barashaka gutera imbere kandi barakora cyane. Nta bibazo biri muri Espoir FC nk’umwaka ushize, ubu ubuyobozi buradufasha kandi nibudacika intege twizeye gukomeza mu murongo turimo.”

Ndayizeye wahagamye amakipe akomeye nka Rayon Sports na Bugesera FC banganyije ubusa ku busa, Mukura VS akayitsinda 2-0 avuga ko akigera muri Espoir FC amazina akomeye yumvaga ari Ndikumana Bodo na Bishara Trésor ariko aba bakaba batarabasha kumwigaragariza.

Ati “ Navuga ko ikiri kudufasha cyane ari ugukoresha abakinnyi bo hagati kenshi akaba aribo batsinda. Nta bakinnyi b’ibitangaza dufite kuko n’abo naje numva nka Bodo na Trésor ntibari mu bihe byiza. Ndashimira cyane abakinnyi bacu b’inyuma bahagaze neza cyane. Tumaze kwinjizwa igitego kimwe gusa, ni imibare itari mibi na gato.”

Uyu mutoza wahawe amasezerano y’umwaka umwe muri Espoir FC yemeza ko shampiyona y’u Rwanda amakipe adatandukanye cyane ku rwego rw’imikinire.

Yagize ati “Uretse nka Rayon Sports iba ifite abafana benshi bakongera igitutu, navuga ko amakipe ari ku rwego rumwe ari na cyo gituma uwiteguye neza nta kabuza amanota atatu aba agomba kuyatahana.”

Espoir FC iritegura umukino w’umunsi wa munani aho izasura Kirehe FC tariki 11 Ukuboza mbere yo kwakira Pépinière FC i Rusizi, ikazakurikizaho Etincelles FC.

Umutoza wa Espoir FC, Ndayizeye afite icyizere ko ikipe izakomeza kwitwara neza ubuyobozi nibukomeza kuyiba hafi
Umutoza wa Espoir FC, Ndayizeye afite icyizere ko ikipe izakomeza kwitwara neza ubuyobozi nibukomeza kuyiba hafi
Ndikumana Bodo ngo ari mu bakinnyi umutoza yari yabwiwe ko bakomeye ariko ntaramwiyereka
Ndikumana Bodo ngo ari mu bakinnyi umutoza yari yabwiwe ko bakomeye ariko ntaramwiyereka
Ndayizeye Jimmy ashimira cyane abakinnyi be b'inyuma ngo barimo kwitwara neza ku buryo atabitekerezaga
Ndayizeye Jimmy ashimira cyane abakinnyi be b'inyuma ngo barimo kwitwara neza ku buryo atabitekerezaga